Amakuru

Ikanzu Ange Kagame yakoranye ubukwe n’umukunzi we Ndengeyingoma yatangaje benshi (VIDEO)

Ubukwe ni kimwe mu bintu bihura abantu benshi  cyane , niyo badahuruye bagira amatsikouko ibirori byagenze, ubu Umukobwa wa Nyakubahwa perezida Kagame,Ange Kagame, yashyingiranywe n’umukunzi we,Bertrand Ndengeyingoma,kuri uyu wa gatandatu,taliki ya 06 Kamena 2019,mu bukwe bwabereye kuri Convention Center.

Umukobwa wa Perezida Kagame,Ange Kagame...
ANGE kAGAME YARI YAMBAYE IKANZU Y’U BUKWE ITANGAJE

Mu birori byari bitegerejwe na benshi mu muryango wa perezida Kagame n’Abanyarwanda batandukanye,umukobwa umwe wa Perezida Paul Kagame yakoze ubukwe bw’igitangaza yambaye ikanzu ndende cyane nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko yafashwe na terefone  yabigaragaje.

Ange Kagame yagaragaye afatanye akaboko n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, binjira muri Convention Center ahabereye umuhango wo gusezerana.

Nk’uko babitangaje ku mpapuro z’ubutumire zabo, abatumiwe mu bukwe bakiririwe muri Intare Arena iherereye Rusororo mu karere ka Gasabo.Abinjiye muri ubu bukwe babanzaga kwerekana impapuro z’ubutumire.

Twabibutsa ko Kuwa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Kagame yasabwe aranakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.

kanda kuri iyi linki iri hasi iri mu ibara ubone neza videwo ya Ange Kagame https://www.youtube.com/watch?v=OisqwEEFQCM

To Top