Amakuru

Igitaramo: Bushali the Trigger,King Lewis na Donado Bazatamira Abasohokera Muri Service Club ahahoze Mexico Club i Nyamirambo Kuri uyu wa Gatanu

Bimaze kumenyerwa ko mu mpera z’icyumweru ni ukuvuga guhera kuwa gatanu mu masaha ya nimugoroba kugeza kucyumweru abantu batandukanye aricyo gihe baba babohotse badafite akazi kenshi,rero ibi abafite utubare (Bar) babyungukiramo kubera ko abo bantu nibwo babagana ku bwinshi baje kuhatangirira no kuharangiriza weekend banasangira n’incuti zabo agacupa ariko nako akenshi bataramirwa n’abacuranzi b’imiziki itandukanye.

Nyamirambo ni kamwe mu duce tw’umujyi wa Kigali tuzwiho kugira imyidagaduro ku rwego rwo hejuru,aho usanga akenshi mu mpera z’icyumeru haba hateguwe ibitaramo bitandukanye biba byahuriyemo Abahanzi bakomeye baje gutaramira mu tubare (Bar) twaho dutandukanye kugirango abakiriya bahasohokera babashe kunywa banishimana n’abahanzi bikundira.

Ni muri urwo rwego rero kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/07/2019 i nyamirambo Cosmos ahitwa Service Club ahahoze Mexico Club hazabera igitaramo gikomeye cyane,aho abantu bakunda gusohokera muri Service Club bazataramirwa na bamwe mu buhanzi barimo Bushali the Trigger umuraperi uri guca ibintu hanze aha ,uyu akaba afatwa nk’umwami wa Kinyatrap mu Rwanda Injyana iri muzikunzwe cyane miri iyi minsi.

Uyu muraperi ntago azaba ari wenyine kuko azaba yazanye nabandi bahanzi nka King Lewis uzwi nka Papa cyangwe utibagiwe n’umuhanzi Donado.

Iki gitaramo nkuko twabitangarijwe nurimo kugitegura Sebeza Ezra usanzwe utegura ibitaramo byinshi bikomeye mu mujyi wa Kigali, Kwinjira muri iki Gitaramo ni ubuntu. Icyi igitaramo cyikazatangira mu masaha ya sa moya (19h00)z’ijoro kugeza mu gitondo.

Abakunzi ba muzika Nyarwanda cyane abakunzi ba Kinyatrap uyu niwo mwanya wo gutaramana n’umuhanzi wanyu mukunda cyane Bushali the Triger bitabagoye dore ko mwamaze kubona ko kwinjira ari ubuntu,ni muri Service Club ahahoze Mexico Club i nyamirambo.

Umuraperi Bushali The Trigger yiteguye kuzabatwika muzaze muri benshi
Umuraperi King Lewis na we azaba ahari wese
Umuhanzi wanyu Donado na we azashimisha abantu bazaba bahari
To Top