Celebrities

Ibyiyumviro bya Nizzo Kaboss nyuma yo guhura na Safi Madiba nyuma y’igihe kirekire.

Mu ijoro ryo ku itariki 7 Nyakanga 2019 nibwo Safi Madiba na Nizzo Kaboss bongeye guhura barasangira nyuma y’imyaka itari mike badacana uwaka. Amakuru Inyarwanda yabonye ni uko aba bagabo bahuye ku mbaraga zitari nke z’inshuti yabo bombi Nseka Lee nyiri Sun City Hotel watumiye Nizzo kwitabira igitaramo Safi Madiba yagombaga gutaramamo.

Mu kiganiro na Nizzo Kaboss yabwiye ko yishimiye kongera guhura na Safi Madiba,  

Yagize ati “Ni ibintu byanshimishije noneho guhura tukaganira, twasangiye turaganira urumva twaganiriye ibintu byinshi kandi sinzi impamvu abantu babigize intambara twe nta nzika tugira ndibaza ko ntakibazo mfitanye na Safi Madiba. Nishimiye kumubona aririmba cyane ko bwari ubwa mbere aririmbye mpari kandi namwishimiye.”

Nizzo yari yitabiriye igitaramo cya Safi Madiba yatumiwe n’inshuti ye akaba na nyiri aho iki gitaramo cyari cyabereye muri Sun City i Nyamirambo.

Ni ubwa mbere Safi Madiba na Nizzo bari bongeye guhura nyuma y’umwaka urenga aba badacana uwaka kugeza naho Safi avuye mu itsinda rya Urban Boys akarisigira Humble Jizzo ndetse na Nizzo Kaboss kuri ubu arinabo bakiri muri Urban Boys.

To Top