Rwanda

Ibiro bya minisitiri w’intebe byimutse.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko serivisi zabyo zimuriwe mu nyubako nshya yuzuye iruhande rw’aho bisanzwe bikorera, yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa.

Iyo nyubako iherereye ku Kimihurura iruhande rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yatashywe ku wa 22 Mata 2019 nyuma y’amezi 33 yubakwa ku nkunga ya miliyoni 27 z’amadolari yatanzwe n’u Bushinwa.

Ubwo yayifunguraga ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko iyo nyubako ari ikindi kimenyetso gishimangira ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ukomeje gutera imbere. Yashimiye uburyo icyo gihugu gikomeje gufasha u Rwanda mu nzira y’iterambere mu bikorwa bitandukanye byaba ishoramari, ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo n’ibindi.

Iyi niyo nyubako nshya Minisitiri w’intebe agiye kujya akoreramo yashibitse mumubano w’u Rwanda nu Ubushinwa.

Kuri uyu wa Mbere nibwo serivisi za Minisitiri w’Intebe zatangiye gukorera muri iyi nyubako, nk’uko byatangajwe kuri Twitter.

Ubutumwa bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bugira buti “Serivisi za Minisitiri w’Intebe ziramenyesha abazigana bose ko kuva Tariki ya 30 Nzeri 2019 zimukiye mu nyubako nshya iherereye hagati ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse n’aho izi Serivisi zakoreraga ku Kimihurura.”

Izindi nzego zahawe umwanya muri iyi nyubako ni Minisiteri ishinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (MINICAAF), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) na Komisiyo ishinzwe kuvugurura Amategeko.

Iyi nyubako niyo minisitiri w’intebe yakoreragamo

Abanyarwanda basaga 300 bahawe akazi mu gihe iyo nyubako yamaze yubakwa.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Gatete Claver aheruka kuvuga ko 30 % by’ibikoresho byayubatse byavuye mu Rwanda naho 70 % biva mu Bushinwa. Nta mafaranga na make u Rwanda rwatanze ku iyubakwa ry’uwo muturirwa kuko ari impano 100%.

To Top