ubukungu

Ibintu 20 wakora ukuba umugwizatunga!

Nkuko tubizi twese ubuzima bwa buri munsi budusaba kuba dufite amafaranga yo gukemura ibibazo duhura nabyo! Ni muri urwo rwego www.hillywood.rw twabateguriye bimwe mu byo mwakora bigatanga umusaruro wo kuba abagwizatunga muri rusange!

Ngaya amategeko 20 y’amafaranga:

  1. Amafaranga ni umukino
    Amafaranga ni umukino nk’indi yose nk’uko wavuga Damme, igisoro, Foot Ball, Volley Ball n’indi myinshi inyuranye. Ntabwo waba nka Messi ujya mu myitozo rimwe mu mezi atatu! Ukora imyitozo cyane niwe ubasha no kuba umuhanga kurusha abandi mu mikino yose.
  2. Kwirinda kuba umwanzi w’amafaranga
    Ugomga kumenya impamvu amafaranga ufite agiye apana kuyareka ngo ajyende uko yiboneye
  3. Kwiga umukino wo kuyakuba kabiri
    Amafaranga yose ufite habaho kwiha igihe maze muri icyo gihe ukagerageza ko yikuba kabiri kabiri bityo ugahaza ibyifuzo by’inzozi zawe
  4. Ugomba gutereta amafaranga
    Ugomba kureshya amafaranga nk’uko wareshya inkumi ukeneye ko izakubera umugore
  5. Igihe
    Hagomba kubaho igihe cyiza n’igihe kibi. Ugomba kumenya igihe cyo gukoresha amafaranga ndetse n’igihe cyo kuyabika, igihe cyose ukiga kukibyaza amafaranga ndetse no kwirinda gutakaza igihe
  6. Ntibyemewe kwicarana amafaranga
    Kubika amafaranga muri Bank ubusanzwe ntibyemewe kuko niyo akoreshwa n’abandi bakaba abakire kukurusha
  7. Ububiko bw’ibanga
    Ugomba kugira ububiko bw’ibanga buzagutabara. Si ngombwa ko aba ari kuri Bank, uyabika ku giti cyawe kandi ashobora no kubikwa mu mutungo runaka ufite agaciro.
  8. Irinde kubaho nk’umukire utaruzuza miliyoni 100
    Mu gihe utarabasha gutunga miliyoni 100 ugomba ntabwo ukwiye kubaho nk’abaherwe
  9. Kora ibikorwa bijyanye na gahunda zawe
    Amafaranga azi ubwenge. Ntukayakoreshe mu binyuranye na gahunda wihaye
  10. Irinde inkuru zijyanye no kurangira kw’isi
    Abakubwira ko isi ijyiye kurangira cyangwa ko hagiye kuba umutingito , cyangwa intambara ugomba kubirinda
  11. Kumenya imikorere y’igihugu ku bijyendanye n’imisoro
    Ugomba gusorera igihugu ukoreramo ndetse ukamenya neza uko imisoro itangwa
  12. Kwiga abashoramari b’abahanga
    Ibyo ushaka kugeraho haba hari ababigutanze kubigeraho. Ntubigana ahubwo wiga uko bagiye bitwara kugirango bagere kuri ibyo bagutanzeho
  13. Kina umukino utigereranya n’abandi
    Ntukigereranye n’umuntu uwo ari we wese kuko buri wese afite uko akina umukino we
  14. Kwirinda gukora gahunda zawe ugendeye ku kigereranyo
    Ntugakorere ku kigereranyo cy’ubushakashatsi ubwo aribyo byose
  15. Kwiga kugendana n’abakire
    Ntibivuze kwigira nkabo ahubwo iyo wagendanye nabo ubasha kubikuramo inyungu
  16. Umukino n’igipimo
    Ugomba kumenya umukino wawe n’igipimo amafaranga agezeho
    Kwirinda ko igipimo amafaranga agezeho kirwanya umukino wawe
  17. Ntugashyire imbaraga ku gihe bizagutwara
    Kina umukino wawe utitaye ku gihe bizagutwara
  18. Cungana n’umwanya uriho
    Urebera ku bantu mujya guhuza urwego bikakwereka niba umuvuduko ukoresha ukwiye cyangwa niba wakimijiramo agafu
  19. Kumenya guhitamo abantu mukorana
    Ugomba kubasha kumenya guhitamo neza abantu baza kugufasha kubyaza inyungu amafaranga yawe bitewe n’urwego runaka ugezeho
  20. Kwirinda amafaranga menshi aziye icyarimwe
    Iyo amafaranga aziye rimwe akenshi bituma uteshuka ku nshingano zo gukomeza kuyakuba no kuyabyaza umusaruro.
    Jya wishimira kuzamura amafaranga uyavane ku cyiciro cyo hasi ugenda uzamuka gacye gacye.

To Top