Gospel

HUYE: ADEPR Taba yateguye igiterane cyo guhembura umuryango.

ADEPR Paroisse ya Taba ,Umudugudu wa Taba ubarizwa mu mugi wa HUYE ubifashijwemo na Komite y’abagabo n’ababyeyi wateguye igiterane kizamara iminsi irindwi cyabubatse ingo by’umwihariko kikaba ari igiterane cy’umuryango, iki giterane gifite insanganyamatsiko ivugango” UMURYANGO MUZIMA NI ISHINGIRO RYO KUBAHA IMANA”

Iki giterane kikaba cyarateguwe mu rwengo rwo gufasha umuryango nyarwanda bahereye kububatse ingo by’umwihariko abatuye mu gice cy’amajyepfo.

Iki giterane kikaba kizatangira kuwa mbere tariki ya 14 Ukwakira gisozwe ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019, iki giterane kikaba kizanyuramo inyigisho zitandukanye zizafasha guhembura imiryango ndetse no gukomeza ingo muri rusange.

Rev Pastor Josue MASUMBUKO ni umwe uzatanga inyigisho muri iki giterane

UKO GAHUNDA ITEYE YAKINO GITERANE KIZAMARA IMINSI IRINDWI.

  • Ku wa Mbere igiterane kizatangira saa 17h00 kigeze saa 21h00 umwigisha uzigisha ni Past Celestin/Kamashashi
  • Ku wa Kabiri igiterane kizatangira saa 17h00 kigeze saa 21h00 umwigisha w’umunsi ni MUSENGUMUREMYI Christian/Cyarwa
  • Ku wa Gatatu igiterane kizatangira  saa 17h00 kigeze saa 21h00 umwigisha w’umunsi ni Pasteur James/ Remera
  • Ku wa Kane igiterane kizatangira saa  17h00 kigeze 21h00 Umwigisha w’umunsi ni Rev. Past Alexis NIYONZIMA
  • Ku wa gatanu  igiterane kizatangira saa 17h00 kigeze saa 21h00 umwigisha w’umunsi ni Rev. Past Viateur MUTAGANZWA
  • Ku wa gatandatu ho bizaba ari umwihariko kuko hazaba UMWIHERERO w’imiryango yose uzabera ku itaba ahazwi nko kuri Saint Vincent ukazatangira saa 8h00-13h00 aho inyigisho zose zizatangwa na Madame KIYANGE Adda Darlene na Rev. Past Charles NDIMUBAYO.Abifuza kuzitabira uwo mwiherero batabarizwa ku mudugudu wa Taba barasabwa kwiyandikisha babinyujije kuri MUKANTABANA Beatrice (0788657046) cyangwa se NTIHINYURWA Charles (078875759. Ndetse ku wa Gatandatu hazaba n’igitaramo kizatangira saa 14h00 kizaririmbamo Chorale Gahogo izwi ku ndirimbo zakunzwe na benshi nka ” NDAJE” aho Past RUDASINGWA Claude azaba ari umwigisha
  • Ku munsi wo ku cyumweru ari naho iki giterane kizasoza bizaba ari umwihariko kuko hazaba higisha Rev. Past MASUMBUKO Josue ndetse chorale Gahogo ikazataramira abazaba bitabiriye gusoza iki gitaramo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NDAJE YA KORARI GAHOGO IZARIRIMBA MURI KINO GITARAMO

Uretse kandi iyi korari Gahogo hazaba hari nandi makorari akunzwe mu Rwanda abarizwa ku mudugudu wa ADEPR Taba korari IRIBA na Korari ITABAZA., ndetse n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ICYAMPA YA CHORALE IRIBA

Ubwo twaganiraga nabateguye iki gitaramo batubwiye ko bajya gutegura babihereye  kugusakaza umuco  mu muryango ndetse no kongera kwimakaza urukundo rw’Imana mu muryango.

Mukantabana Beatrice uhagarariye kino giterane

Izi nyigisho zizatangwa zishingiye ku nsanganyamatsiko zifatiye ku mirongo yo muri Bibiliya ibiri.

Luka11:21 “Umunyamaboko ufite intwaro, iyo arinze urugo rwe ibintu bye biba amahoro”;

Imigani 24:3 “Ubwenge nibwo bwubaka urugo kandi rukomezwa no kujijuka” ; Luka 1:6 “Bombi  bari abakiranutsi imbere y’Imana, bagendera mu  mategeko n’imihango by’Umwami Imana bose  ari inyangamugayo”; Yosuwa 24:15 ” Ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka”

Iki giterane kikaba gitanga ikaze kubantu bose by’umwihariko abubatse ingo bose hatitawe aho basengera ndetse n’abadasanzwe bafite aho basengera nabo bahawe ikaze kuko bose.

Intego nyamukuru ishamikiye kuri iyi nsanganyamatsiko ni ukubaka umuryango mu buryo bw’umwuka, harimo kandi kubaka umuryango mu buryo bw’iterambere ndetse no kubaka umuryango mu buryo bw’umuco aribyo kugira uburere bwiza hamwe no gukunda igihugu.

To Top