Ibitaramo

Hillsong kuva London barataramira mu pera z’uyu mwaka

Itsinda rurangiranwa riramya rikanahimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cy’u Bwongereza, rizwi nka Hillsong London rigiye kugaragara ku butaka bw’u Rwanda mu gitaramo cyabo cya mbere giteganijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Iri tsinda rigiye gutaramira abanyarwanda ku nshuro yaryo ya mbere, ritegerejwe I Kigali mu gitaramo cy’ubudasa giteganijwe tariki ya 6 Ukuboza 2019.

Amakuru agera ku kinyamakuru atugeraho  avuga ko Hillsong London izagera mu Rwanda ku wa 4 Ukuboza 2019 mbere ho iminsi mike ngo igitaramo kibe, bakore ibikorwa bitandukanye by’urukundo mu Rwanda.

Nyuma yo kwakira umuramyi mpuzamahanga w’Umunyamerika, u Rwanda rukaba rugiye guheshwa umugisha binyuze mu bihangano by’itsinda rya Hillsong London.

Iki gitaramo kizabera I Kigali ariko hataramenyekana aho kizabera, giteganijwe ku ya 6 Ukuboza 2019.

Rwanda Events Group Ltd, ni sosiyete isanzwe itegura ibitaramo bikomeye birimo n’ibitegurwa buri mwaka. Icy’uyu mwaka kikaba cyarahawe inyito ya ‘Hillsong London Live in Kigali’.

Hillsong London izafatanya n’abandi bahanzi bakomeye bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bataramenyekana

Iri tsinda rizizanira abacuranzi ndetse n’abarimbyi bose bazaba bavuye mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

Iri tsinda rishamikiye kuri Hillsong United Worship Band yakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia.

Urusengero rwa Hillsong ni rumwe mu zikomeye z’ivugabutumwa ku Isi yose, rwashinzwe mu 1993.

Uretse kuba rwaratangiriye muri Australie ubu rumaze gushinga imizi ku Isi yose ndetse rwagabye amashami mu bihugu 21 no mu migabane itandatu.

Rukorera i Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Sao Paulo na Rio de Janeiro muri Brésil, Cape Town, muri Afurika y’Epfo, Tel Aviv muri Israel ndetse no mu mijyi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igitaramo nk’iki Hillsong London yatumiwemo kigiye kujya kiba buri mwaka gihabwe inyito igendanye n’umuhanzi ugiye kuza gutaramiramo abanyarwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

To Top