Amakuru ya Cinema

Hashyizweho uburyo bushya bwo gufasha D’Amour Selemani

D’Amour  Selemani  benshi bamenye nka Papa Shaffy  nyuma yuko ahawe gahunda yo kujya kwifuriza mu buhinde kubera ikibazo cy’impyiko ebyiri zangiritse, kuri ubu hashyizweho uburyo bushya bwo kumufasha.

D’Amour arasabwa  amafanga agera kuri miliyoni 20 z’amafaranaga  y’u Rwanda  kugirango abashe kujya kwivuriza mu buhinde. Nyuma yuko hagiye haba gahunda zitandukanye zigamije gushakira uyu mugabo ubufasha , hashyizweho ubundi buryo bushya bwo ku mufasha hifashishijwe Mtn Mobile Money aho ushobora ku mufasha uhereye ku giceri cy’ijana.

Mu kiganiro twagiranye na Habiyakare Muniru uri mu itsinda ry’abari gutegura ibikorwa byo gushakira imfashanyo  D’Amour Selemani yadutangarije ko iyi gahunda irafasha buri munyarwanda kubasha gutanga ubufasha  bwo kugirango D’Amour abashe kujya kwivuza mu bihinde ko nubwo cyaba igiceri cy’ijana gifite akamaro kanini ku buzima bwa D’Amour.

Usibye iyi gahunda  ngo hari n’izindi gahunda bari guteganya imbere harimo kuzenguruka mu bice bitandukanye bakora ibitaramo bigamije gukomeza gushaka ubushobozi.

Ushaka gufasha D’Amour Selemani  Kanda *182*8*1*200400# ukurikize amabwiriza, ushobora kwitanga uhereye ku giceri cy’ijana kuzamura  bitewe n’ubushobozi bwawe.

To Top