Amakuru

Gasabo: Basanze umurambo w’umugabo mu ivatiri itamenyerewe muri ako gace

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahitwa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo abaturage basanze umuntu wapfuye ari mu modoka ifunze imiryango kandi na we apfutse n’ibitambaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, Daniel Mugabo yatangarije itangazamakuru  ko uwo basanze mu modoka ari umugabo, avuga ko abaturage bamuhuruje muri iki gitondo bamubwira ko babonye umurambo mu modoka ariko batazi uwo ari we.

Ati “Abaturage ni bo babitubwiye. Bavuga ko iriya modoka batari basanzwe bayizi muri kariya gace.”

Ubwo Umuseke wamuvugishaga yavuze ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahageze baje kureba ibyo ari byo, ibindi bikaza kumenyekana nyuma.

Mugabo avuga ko bigoye kumenya imyirondoro y’uriya muntu wapfuye.

Amakuru menshi kuri iyi  kuru aracyakurikiranwa……

To Top