Amakuru

GAKENKE: Hatangajwe impamvu agakingirizo bakise umwambaro w’ubukwe.

 Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bukomeje kugaragaza ko abangavu muri ako Karere bakomeje gutwara inda zitateguwe. Abaturage batuye muri ako Karere, cyane cyane urubyiruko bo, babwiye itangazamakuru ko kugeza ubu bagiterwa isoni no kugura agakingirizo dore ko abacuruzi cyangwa abakubonye ukagura bagenda bavuga ko uri indaya bityo ugahinduka igicibwa mu gace utuyemo, ibyo bigatuma ubuze uko agira akora imibonanompuzabitsina idakingiye.

Bakomeje bavuga ko kubera iyo mpamvu kugeza ubu bize umutwe wo kugahimba amazina kugira ngo hatagira utahura ko ariko baba baje kugura.

Hari abavuga ko bamaze kukita umwambaro w’ubukwe, isogisi, ingabo y’amahina ndetse n’andi mazina.

Ubuyobozi bw’aka Karere bugaragaza ko ubusambanyi buteye inkeke muri aka karere bubishingiye ku mibare y’abakobwa baterwa inda buri mwaka, uretse gukora ubukangurambaga urubyiruko rukigishwa ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye nta zindi ngamba ubu buyobozi bugaragza.

Kimwe n’ahandi mu gihugu hose, mu Karere ka Gakenke kandi hari n’ikibazo cyo gusambanya no gutera abana abana b’abakobwa inda kuko abagera ku 194 basambanijwe mu mwaka umwe (2018).

Abagera kuri 67 bamaze gukorerwa amadosiye y’ubutabera ndetse abagabo bagera kuri 60 bamaze kwemera abana bityo hakaba hanakomeje ubukangurambaga mu bana batewe inda zitateganijwe bakiri bato ari nako hashakishwa abandi bazibateye batarabyemera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru bwatangaje ko mu mezi 11 ya 2018, abagabo 60 bahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure.

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top