Audio

Fearless agarukanye indirimbo nshya yise “B.A.D.”

Umuraperikazi Keza Fearless wamenyekanye hano mu Rwanda abikesheje impano ye y’ubuhanzi yamaze kwemeza ko agarukanye imbaraga mu ruhando rwa muzika dore ko yari amaze iminsi itari micye yaraburiwe irengero!

Mu kiganiro na www.hillywood.rw Fearless yemeza ko nubwo yari yarabuze ngo Atari yicaye ubusa:

“Nubwo nari narabaye nk’ucecetse by’igihe gito, ndabamenyeshako ntari nicaye ubusa. Mubyo nari mpugiyemo harimo kwita cyane ku myandikire ivuguruye, gukora ku ijwi ryanjye no kwihugura muri muzika. Ibi nabifatanyaga n’ubuzima bwa buri munsi ari nako ntekereza ku igaruka ryanjye.”

Fearless avuga ko afitiye abakunzi be udushya twinshi ndetse n’imiziki ihagije izatuma bishimira inganzo ye ivuguruye ndetse arizeza abakunzi ba muzika kutazongera kubatenguha:

“Icyo nabwira abakunzi banjye ni uko ubu mpari kandi nje mu kazi kose. Ndabahata umuziki mwiza amajwi n’amashusho ku buryo butubutse nzarekera aho ari uko nkabije inzozi zanjye zo kugeza uyu muziki ku rwego mpuzamahanga. Abatekereza ko hari aho nenda kujya, nababwira ngo nibasubize amerwe mu isaho! Ndahari kandi ndi mukazi gakomeye cyane.”

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Fearless yaboneyeho umwanya wo gusobanura indirimbo ye ndetse anavuga ko imirongo iyikubiyemo yayanditse imuvuye ku mutima akaba yanahishuye ko ishingiye ku nkuru mpamo:

“Indirimbo yanjye BAD ubu iri hanze. Nayishyize ku binyamakuru binyuranye ntibagiwe no kuri Channel yanjye ya Youtube yitwa Fearless Keza.  Ishingiye ku nkuru mpamo ndetse yamvuye ku mutima nashatse kubwiza ukuri kweruye bamwe baba bijijisha n’abanzi banjye. Ndabasaba kuyumva ndetse mukayisangiza n’abandi bose”

Iyumvire BAD ya Fearless

To Top