amakuru y'ibyamamare

Esther Miley yagize isabukuru y’amavuko!

Esther Rubega uzwi cyane mu bujyanama bw’umuhanzi M-One ndetse akaba ari mu bahagarariye inzu itunganya muzika izwi ku izina rya “One More Record” yagize isabukuru y’amavuko yujuje imyaka 22 dore ko yabonye izuba kuwa 11 Kamena

Esther RUBERA ni umwali kabuhariwe mu  kwita kubwiza bw’abantu kuko ibifitiye impamyabushobozi mpuzamahanga kubijyanye no kumenya ibijyanye n’uruhu rw’umuntu akaba yarazanye studio hano muRwanda yita ku bwiza bwaburiwese umugana. akaba anakorana n’ibyamamare bikomeye muri cinema ya Tanzania ubusanzwe iza mubihugu byambere muri cinema muri Africa.

Mu gihe gito amaze muri makeup, Esther byamuhesheje ubushobozi bwo gukorana n’abanyamideri 5. bakomeye hano mu Rwanda Esther akorana muri MakeUp Studio ye na Gafotozi akaba anatunganya amashusho (photographer+ vide director) wabigize umwuga akaba yarabyigiye mu gihugu cy’ubuhinde.

Muri service ushobora gusanga muri Esther MakeUp studio harimo:
– Makeup
– Photoshoot (Imwe y’ubuntu kuri buri wese)
– Documentaries
– Films
– Modeling Agency (Baguhereza abanyamideri babigize umwuga)

Abanyamideri bifashishwa mu bintu bitandukanye yaba mu bitaramo, mu mashusho y’indirimbo, mu kwamamaza n’ahandi henshi hanyuranye.
Nabo bari professional mubijyanye n’imideri.

Esther asanzwe ari umujyanama wa M-One bavukana mu nda ndetse akaba n’umuyobozi wa One More Records ifite ibigwi mu gukora indirimbo zikunzwe mu gihugu cyacu!

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top