Football

Ese Cristiano Ronaldo azahigika aba bakinnyi 2 bahanganye mu gihembo cya UEFA?

Abantu benshi bari guha amahirwe umukinnyi Cristiano Ronaldo kuzegukana igikombe gitangwa  n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I BurayiUEFA, Aho  ahanganye na Lionel Messi  n’Umuholandi Virgil Van Dijk.

Aba bakinnyi  3 bafatwa nk’abayoboye isi muri ruhago muri iyi minsi, Ugomba kwegukana iki gihembo hagati y’aba bakinnyi batatu, azamenyekana ku wa 29 z’uku kwezi, umunsi nyir’izina uzaberaho tombora y’amatsinda ya UEFA Champions league. Ni umuhango uzabera mu mujyi wa Monaco mu Bufaransa.

Virgil Van Dijk

Cristiano Ronaldo afite iki gihembo incuro eshatu kuva cyatangira gutangwa muri 2011, mu gihe mukeba we Lionel Messi agifite incuro ebyiri. Virgil Van Dijk  ukinira ikipe ya Liverpool we ni incuro ya mbere agiye guhatanira iki gihembo, nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’Abongereza.

Lionel Messi ari ku rutonde rw’abahataniye iki gihembo, nyuma yo gutwarana igikombe cya shampiyona ya Espagne ari kumwe na FC Barcelona ndetse anayoboye abatsinze ibitego byinshi muri za shampiyona z’iburayi, ndetse akaba anayoboye abatsinze ibitego byinshi muri UEFA Champions league aho yatsinze 12.

Cristiano Ronaldo ku rundi ruhande, we yafashije Juventus kwegukana igikombe cya shampiyona y’Abataliyani, anafasha ikipe y’igihugu ya Portugal kwegukana igikombe cya UEFA Nations league.

Abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga baha amahirwe Ronaldo nubwo na Lionel Messi aba avugwa cyane ariko Virgil ukumva amajwi amuvuga ari make . aho ngo azaba atunguranye naramuka atwaye iki gikombe.

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top