Football

Emirates Club yarangije gusinyisha Hakiziana Muhadjili


Rutahizamu Hakizimana Muhadjili wakiniraga ikipe ya APR FC, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Emirates FC yo muri leta z’unze ubumwe z’abarabu (United Arab Emirates), aba umukinnyi uvuye mu Rwanda ahenze kurusha abandi.

Amakuru agera ku kinyamakuru IMIKINO arahamya ko rutahizamu Hakizimana Muhadjili wanifuzwa n’ikipe ya Vita Club yo muri DRCongo, yatanzweho akayabo k’ibihumbi 300.000 by’amadorari y’ Amerika, akabakaba miriyoni 270 uyashyize mu manyarwanda.

Muhadjili aciye agahigo ko kuba umkinnyi w’umunyarwanda uhenze mu mateka nyuma ya mwishywa we Bizimana Djihad waguzwe na Wassrand Beveren asaga miriyoni 195 z’amanyarwanda mu mpeshyi ya 2018 na Nirisalike Salomon waguzwe asaga miriyoni 230RWF na AFC Tubize yo mu Bubiligi muri 2017.

Muhadjili ari gusinya amasezerano

Muhadjili w’imyaka 24 yatangiye gukina mu makipe y’abakuru mu mwaka wa 2010 aho yakiniraga Etincelles FC, ayivamo ajya muri Kiyovu mu kwezi kwa Nyakanga 2012 mbere yo kujya muri Mukura VS&L muri 2015, aho yavuye muri 2016 ajya muri AS Kigali yamutanze muri APR FC atarayikinira na rimwe.

Hakizimana Muhadjili avukana na Kapiteni w’ikipe y’ u Rwanda amavubi bakaba abishywa ba Sibomana Abdoul wakiniye ikipe y’igihugu mu myaka 12 ishize, ndetse bombi bavukana bakaba ba nyirarume wa Djihad Bizimana (bavukana na nyina), wari ufite agahigo ko kugurwa amafaranga menshi

To Top