Amakuru

Dore Impamvu yababaje amahanga yatumye R Kelly yongera gutabwa muri yombi na Girisikare

R Kelly umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi, uyu muhanzi akorera muzika ye Muri America,  ubu R Kelly yongeye gufungwa  ashinjwa gukoresha abana filime z’imibonano mpuzabitsina n’ibindi birego bitandukanye.


Kelly yatawe muri yombi ashinjwa ibirego 13, harimo gukinisha abana filime z’imibonano mpuzabitsina, kureshya abana ndetse no kubangamira ubutabera, nk’uko byatangajwe na Joseph D. Fitzpatrick ukora mu biro by’ubushinjacyaha bya Illinois, ubwo yaganiraga na New York Times.

R Kelly yatawe muri yombi na polisi ya New York ndetse n’inzego za gisirikare. Mu myaka ishize Kelly yagiye ashinjwa cyane ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, birimo gukinisha abakiri bato filime z’imibonano mpuzabitsina, gusambanya abakiri bato n’ibindi.

To Top