Amakuru yo hanze

Dore impamvu umugore w’Umwami wa Dubai yamaze guhunga agasiga Umwami wenyine

Ni kenshi abantu bahunga ubutaka bari batuyeho bitewe n’ubuzima babayemo mu rwego rwo kurokora ubwo barimo, ubu ,Igikomangoma (princesse) Haya Bint al-Hussein, umugore wa Cheikh Mohammed Al Maktoum umwami (souverain) wa Dubaï, yahungiye i London mu murwa mukuru w’Ubwongereza kubera impungenge z’ubuzima bwe nyuma yo gushwana n’umugabo we.

Igikomangoma Princes Haya umugore w’umwami wa Dubai


Cheikh Mohammed w’imyaka 69 y’amavuko akaba ari umwe mu baherwe batunze arenga miliyari y’amadorali ya Amerika, yashyize ubutumwa bw’uburakari kuri konti ye ya Instagram ashinja umugore atasubanuye neza uwo ari we “guca inyuma n’ubugambanyi”.hagati y’umwami na Haya ngo hari umwuka mubi wo gushwana cyane ibyatumye Haya yigendera.

Umugore w'umwami wa Dubaï yahungiye mu Bwongereza

Princesse Haya w’imyaka 45 y’amavuko ufite inkomoko muri Jordanie, yize mu Bwongereza, akaba yarashyingiranwe na Sheikh Mohammed mu 2004 ahita aba umugore we wa gatandatu ndetse ’muto kurusha abandi’.

Image result for princesse Haya Bint al-Hussein,

Kugeza ubu Sheikh Mohammed ngo yaba afite abana 23 yabyaye ku bagore batandukanye.Igikomangoma Haya yari yabanje guhungira mu Budage kugira ngo asabe ubuhungiro.Hari amakuru aturuka ku bamwegereye ahamya ko ubu ahangayikishijwe nuko ’ashobora gushimutwa agasubizwa i Dubaï’.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Abarabu i London yanze kugira icyo ivuga kuri ayo makuru yose ivuga ko iyafata nk’ikibazo bwite cy’umuntu (affaire personnelle).

To Top