Inkuru z'urukundo

Dore amabanga n’amacenga yaranze umubano wa Zari, Diamond na Ssemwanga.

Impaka n’amacenga atagira ingano ni byo byaranze imibanire y’imiryango ya Diamond, Ssemwanga na Zari Hassan wakunze kugereranywa n’umugore w’ikirumirahabiri ku bwo kuryanisha aba bagabo bombi.

Semwanga nubwo yabagaho mu buzima bw’ibyishimo ku bw’amafaranga ngo yapfanye agahinda ko gutandukana na Zari

Mu nkuru icumbuye ikinyamakuru Daily Nation cyakoze, Zari Hassan abonwa mu ishusho y’umugore wirwanyeho akagera ku butunzi mu bazwi mu by’imyidagaduro mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba. Yahoze ari umuririmbyi ndetse yanegukanye igihembo cya Channel O ariko aza kubihagarika.

Uyu mugore na Ivan Semwanga witabye Imana, babanye imyaka irenga icumi babyarana abana batatu, nyuma arongera abyara abandi babiri ku muhanzi Diamond Platnumz wubashywe mu muziki muri Tanzania aho akomoka ndetse no muri Afurika yose muri rusange.

Ibyaranze imibanire y’aba bagabo bombi Zari yashatse ni birebire gusa abibuka bimwe muri byo bahamya ko batigeze barebana neza kuko mu bihe bitandukanye wasangaga umugore ashaka kububaha mu buryo bumwe, ariko buri wese agashaka kumwiharira nubwo byarangiye Diamond amwegukanye.

Umubano wa Zari na Diamond watangiye benshi batabyumva ndetse bamwe wasangaga badatinya kubigereranya n’amayeri y’ubucuruzi aba bombi bari badukanye cyane ko umusore yashakaga kumenyekanisha umuziki we naho umugore we ashaka kwamamara nk’uwiyubashye iwabo muri Uganda no mu karere.

Zari ajya gutandukana na Ivan Semwanga, umugore yashinjaga umugabo kumukorera urugomo no kumukubita, undi akabihakana avuga ko inguma umugore yari afite yazitewe n’impanuka y’imodoka.

Mu kiganiro yagiranye na NTV Uganda mu Ukuboza 2015, Zari yavuze ko yagerageje ibishoboka byose ngo asigasire umubano we na Semwanga ariko ntibigire icyo bitanga. Yagize ati “Nagerageje bihagije gusana umubano wacu gusa narananiwe. Nasebywaga na Ivan n’imbere y’abana banjye ndetse rimwe na rimwe bikabera ku karubanda. Ndakeka ko buri wese ubu abizi.”

Zari akimara gutandukana na Ivan Semwanga yahise atangira gukundana n’undi musore ukina Basketball witwa Farouk Sempala batandukana umugabo amushinja gukuramo inda yamuteye.

Mu Ukuboza 2014, Diamond wari umaze iminsi atandukanye na Wema Sepetu, yahise atangira gukururana na Zari ubwo bari bahuriye muri Afurika y’Epfo. Bombi bamaganiye kure amakuru y’urukundo rwabo, umugore avuga ko bakoranaga ku mushinga w’indirimbo nshya [itarigeze isohoka].

Yagize ati “Diamond ni inshuti yanjye isanzwe. Ntaho byanditswe ko abagabo n’abagore badashobora kuba inshuti zisanzwe. Abantu basigaye inyuma nibo babibona gutyo bagakura ibintu mu buryo.”

Ibi Zari yari amaze gutangaza ntibyatinze gusa n’ibita agaciro kuko nyuma y’ibyumweru uyu mugore yasohokanye na Diamond ku itapi itukura mu birori bya Channel O Video Music Awards muri Afurika y’Epfo bafatanye agatoki ku kandi ndetse ubona ko bombi bafite ikindi kibakoresha kitari ubushuti busanzwe.

Uko iminsi yagiye ihita bakomeje kugaragaza ubumwe burangwa hagati yabo, urukundo rwabo rushimangirwa no gutwita kwa Zari mu buryo butunguranye ndetse umugabo we wa mbere agaragaza uburakari no kutabyakira neza.

Umwana wa mbere Zari yabyaranye na Diamond yavutse ku wa 6 Kanama 2015, amwita Lattifah Naseeb [Tiffah Dangote]. Bafitanye n’umuhungu bise Prince Nillan Dangote ufite amezi atanu. Aba bana ku mugore biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Amakimbirane nyuma y’uko Zari ateye umugongo burundu Ssemwanga

Bigitangazwa ko Zari ashobora kuba atwite inda ya mbere yatewe na Diamond, byajaguranye Ivan Semwanga wasaga nk’uwari wariyibagije Zari, yibasira uyu mugore amwita ’umukecuru utari ukwiye kongera kubyara’.

Ikinyamakuru BigEye cyo muri Uganda cyanditse ko, yagize ati “Zari ni umugore ushaje utabasha kwigerekaho umutwaro ugendana no kuzana ubuzima bushya mu Isi.”

Semwanga yongeyeho ko atunguwe kuko ngo we na Zari bajya gutandukana bari baremeranyijwe ko atazashaka undi mugabo ahubwo bazakomeza gushyira imbaraga mu guha uburere abana batatu babyaranye.

Uyu mugabo abifashijwemo n’inshuti ye King Lawrence batangiye kwibasira Diamond mu buryo bukomeye ku mbuga nkoranyambaga bamusaba kugendera kure Zari.

King Lawrence wari inshuti magara ya Ivan Semwanga yanditse ubutumwa bwavugishije benshi kuri Facebook, asaba Diamond gutandukana na Zari akamwishyura $ 40,000 ngo amurekure ave muri Tanzania ajye kwita ku rubyaro rwe rwamubuze muri Afurika y’Epfo. Diamond ntacyo yigeze abivugaho.

Nyuma y’iminsi, Zari yerekeje muri Uganda aho yari yateguye ibirori byiswe Zari All White Party byitabirwa na Semwanga, Diamond we ntiyahikoza nubwo byari byaramaze kwemezwa ko yagombaga kuhagera. Ibi byabyaye amakuru n’impuha zivuga ko Diamond atagiye gushyigikira umukunzi we yanga guhura na Ssemwanga, umugabo yambuye umugore.

Nyuma yo guhabwa inkwenene na benshi bari banzuye ko ayo makuru yo gutinya guhura na Semwanga ari ay’impamo, Diamond yanditse ubutumwa bwagereranyijwe n’ubwo kwiregura avuga ko mu gihe cy’ibyo birori yari afite ubundi busabe yahawe n’abamwamamaza buvuga ko atagombaga kwiyerekana muri Uganda mbere y’igitaramo yari buhuriremo na Patoranking ku munsi ukurikiyeho muri icyo gihugu.

Nubwo aba bagabo bombi batigeze bahura mu buryo buzwi, bakomeje kurwana ’intambara y’ubutita’ binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho buri wese yagendaga yerekana imitungo mu buryo busa no kwishongora kuri mugenzi we ariko Diamond yanifashishaga amafoto ye na Zari mu bihe byiza agamije gutera agahinda uwo yamwambuye.

Mu mpera za 2016, Diamond yashyize kuri Instagram ifoto y’inzu yavugaga ko yaguze, atunga agatoki Semwanga, mu buryo bwo kumunenga amushinja kutita ku rubyaro rwe ndetse anigamba gushakira abana be ubuzima bwiza, ibyo we yita ko byari byarananiye se.

Yaranditse ati “Bahugiye mu kubara inkuru z’uburyo ari abaherwe mu gihe abana babo bakiba mu nzu z’inkodeshanyo, none ubu umwe bahora bibasira bavuga ko nta cyo agira ndetse ari umukene nyakujya, yaguze inzu kugira ngo abana babo bazagire ubuzima bwiza.”

Ivan Semwanga yumvikanye avuga ko iyo nzu Diamond yigambaga kugura ari inkodeshanyo

Ntibyarangiriye aho kuko no muri uyu mwaka habura igihe gito ngo Semwanga afatwe n’uburwayi bwamuhitanye, aba bombi bigambye ubutunzi mu kwerekana ko barushanwa imitungo. Diamond yashyize ahagaragara amafoto y’imodoka yo mu bwoko bwa Hummer yari amaze kugura akayabo, undi na we agaragaza iye.

Zari yakunze kumvikana avuga ko adateze kwikuramo Ssemwanga kandi bizwi ko ari we wamutaye

Muri 2015, Zari yavuze kuri Semwanga amugereranya n’umuntu udasanzwe mu buzima bwe ndetse avuga ko adateze kumwikuramo. Yagize ati “Kuba yarabaye umugabo wanjye imyaka icumi akaba na se w’abana banjye, [Semwanga] azahora afite umwanya mu mutima wanjye kandi nanjye nzi neza ko mfite umwanya mu mutima we.”

Ivan Ssemwanga witabye Imana yari afite ibikorwa by’ubucuruzi afatanyije na Zari ndetse hari ubwo bahuriye muri Afurika y’Epfo ahari ishuri ryabo. Icyo gihe ngo bari bitabiriye ibirori by’abanyeshuri bahawe impamyabumenyi barangije muri iryo shuri ryabo, ibintu byakongeje umuriro impagarara zikavuka mu rugo rwa Diamond n’umugore we.

Zari yongeye kugaragaza ko afitiye urukundo Ssemwanga ubwo habaga umunsi wahariwe ababyeyi b’abagabo muri 2016. Uyu mugore yanditse ku mbuga nkoranyambaga ashimira Diamond bari bamaze igihe babana, anavuga ko ashimira byimazeyo Ivan Ssemwanga babyaranye.

Zari yaherukaga kuvuga izina ry’umugabo we wa mbere mu ruhame mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 mbere y’uko atangaza byeruye ko akundana na Diamond.

Sepetu yari arekereje…

Usibye umubano wari uri kugenda ukura hagati ya Zari na Ssemwanga, ibinyamakuru bikomeye mu karere birimo Bongo 5 na Global Publishers, muri 2016 byakunze gutangaza ko mu rugo rwa Diamond hari urunturuntu rukururwa na Wema Sepetu bari baracanye umubano.

Amagambo uyu mukobwa wafatwaga nk’ushaka kuba gazarusenya mu rugo rwa Diamond, yavugaga nayo yarushagaho gutuma hari abakeka ko rusenyutse bahita basubirana mu buryo bwihuse. Hari ubwo yavuze ko yiteguye kuzashaka umunsi akicarana n’uyu muhanzi bahoze bakundana ndetse na Zari akazaba ahari.

Yagize ati “Ikindi, ndifuza ko umunsi umwe twazicarana nkamubwira nti ‘tuve muri ibi byose nanjye ngushyigikire’. Tuzakuraho ibibazo byose dushyigikirane, anshyigikire nanjye nkomeze mube hafi.”

Kuva mu mwaka wa 2014 ari nabwo Wema yatandukanye na Diamond kugeza ubu, ntibarabonana amaso ku maso ndetse ngo ntibarasuhuzanya. Umwe amenya amakuru y’undi abisomye mu binyamakuru nubwo uyu mukobwa yagiye avugwaho kugirana amakimbirane na Zari bapfa umugabo mu bihe bitandukanye.

Mu gushyingura Semwanga, Diamond ntiyahakandagiye…

Nyuma y’urupfu rwa Semwanga, ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko uyu mugabo nubwo yari umuntu ukunda ibirori no kwinezeza mu buryo bwose bushoboka, yapfanye agahinda kadashira ko kwangwa na Zari wahisemo gukundana n’umuhanzi Diamond kuri ubu babyaranye kabiri.

Ivan Semwanga yari umunyemari uzwi cyane muri Uganda gusa izina rye ryashinze imizi muri Afurika y’Uburasirazuba ahanini kubera urukundo rwe na Zari n’uruhare yagize mu iterambere rya Uganda mu buryo butandukanye. Yitabye Imana ku wa 25 Gicurasi 2017, yaguye muri Afurika y’Epfo azize indwara yo guturika imitsi yo mu mutwe.

Mu kumusomera misa imusezeraho bwa nyuma wabaye ku wa 29 Gicurasi 2017, Zari usigaye abana na Diamond, yakomoje ku byo kurera abana yabyaranye na Ivan Semwanga avuga ko afite inshingano zo kubarerana n’abo yabyaranye n’abandi kandi akazabikora neza nk’isezerano ku wahoze ari umugabo we.

Yagize ati “Mama wanjye yankujije nta bundi bufasha afite anyigisha gukomera. Nzamukorera igikwiye [Ivan Semwanga] ndetse n’abahungu bacu.”

Nyuma y’urupfu rwa Semwanga, itangazamakuru ryo muri Uganda ryatangiye gusohora inkuru zicukumbura aho yavanye ubukungu yari afite n’ibibazo yanyuzemo kuva akigimbuka kugeza ashakanye na Zari bagatandukana.

Redpepper yatangaje ko nyuma y’urupfu rwa Semwanga havutse ikibazo gikomeye mu muryango we biturutse kuri Zari watangiye kwisuganya agaragaza ko ari we ugomba kuzungura imitungo y’uwapfuye kuko ngo yari umugore we ndetse bafitanye urubyaro.

Ibyo zari yatangaje bamwe bagiye babihuza n’uburyo Ssemwanga yasezeweho Diamond yibereye mu bitaramo nyamara yari yaravuze ko azajya muri Uganda kumushyingura bigatuma hari abavuga ko urugo rwe na Zari nta rukundo na mba rumufitiye ahubwo ikigamijwe ari ugusahura ifaranga yasize.

Mubyara wa Semwanga, King Lawrence yavuze ko umuryango wabo utifuza na gato kubona Zari atunga agatoki imitungo ya nyakwigendera kuko nta sano bagifitanye na we, by’akarusho ngo yamaze gushaka undi mugabo bisobanuye ko yitandukanyije na bo bya burundu.

Uyu mugabo akomeza avuga ko Zari yagiye muri Afurika y’Epfo kurwaza Semwanga ubwo yari muri Coma agamije kwereka rubanda ko yamukundaga nyamara ari ukwishakira inzira zo kwegukana imitungo y’uyu muherwe.

Nyuma y’urupfu rwa Ivan Semwanga, ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko agahinda kazagirwa n’abo mu muryango we nibatwarwa imitungo ye ari akiyongera ku kandi yapfanye ko kwangwa na Zari wahisemo gukundana na Diamond kuri ubu babyaranye kabiri.

Zari yihaye inshingano zo kurera abana yabyaranye na Semwanga akabongera ku ba Diamond, hari ababibona nko gushaka kubyitwaza ngo yegukane imitungo ya nyakwigendera Semwanga
To Top