Ibitaramo

Diplomat yijeje ibyishimo abasohokera “New H-Zone”

Noor Fassassi wamamaye muri hiphop nyarwanda nka Diplomat arizeza abakunzi be bazataramana nawe kuzabashimisha byimazeyo abaririmbira indirimbo ze zose yaba izo bamumenyeyeho ndetse n’izo aheruka gukora muri uyu mwaka!

Mu kiganiro yagiranye na www.hillywood.rw Diplomat yahamije ko afitiye byinshi abakunzi be byiganjemo indirimbo ze abenshi bita izo ku cy’isari cyane ko usanga ziganjemo amagambo y’ubwenge ari nawo mwihariko yazanye muri uyu muzika:

Igitaramo cya “Diplomat Night” kizabera I Gikondo kwa Mironko muri New H-Zone, kwinjira ni igihumbi!

“Ndizeza abakunzi banjye igitaramo cy’imbaturamugabo, tuzishimana mu ndirimbo zanjye zose zakunzwe. Nzaba mbafitiye udushya twinshi twiganjemo amagambo y’ubwenge yabasha guhindurira benshi ubuzima cyane ko ari nacyo nibandaho iyo nandika indirimbo. Ndabizi ko hari n’abakunda indirimbo zo kunyeganyega nabo hari ibyo mbapangira. Muri macye agaseke karapfundikiye abakunda muzika yanjye mwese muzaze tubashe kwishimana.”

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top