Celebrities

Diamond yavuze ibyihariye ku mubano we na Shaddy Boo.

Umuhanzi w’icyamamare muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz, yavuze ko nta mubano wihariye afitanye na Shaddyboo ndetse ko amufata nka mushiki we.

Iyi foto yatumye benshi bakeka ko hari undi mubabo wihariye Diamond afitanye na Shaddyboo

Mu minsi yashize byagiye bivugwa ko uyu muhanzi yaba ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga, Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo.

Byatangiye kuvugwa ubwo uyu muhanzi yamutumiraga muri Tanzania ndetse akanitabira isabukuru y’amavuko ye muri 2017, isabukuru itarabonetsemo uwari umukunzi we banabyaranye abana 2 ari we Zari.

Ubwo yari ageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro n’itangazamakuru ku gitaramo azakorera mu Rwanda ku munsi w’ejo cyo gusoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, Diamond yanabajijwe kuri Shaddyboo.

Yavuze ko uyu mukobwa ari umusitari abantu benshi bamuzi ko ari muri urwo rwego yamenyanye na we, gusa ngo amufata nka mushiki we.

Yagize ati”ibirebana na Shaddyboo ni nka mushiki wanjye. Ni icyamamare namumenyeye ku mbuga nkoranyambaga tuza guhura bigizwemo uruhare na n’umujyanama wanjye, twagiye duhurira mu birori bitandukanye, ni ibyo gusa.”

Uretse kwitabira isabukuru ya Diamond muri 2017, umwaka ushize wa 2018 na bwo uyu mukobwa yagiye muri Tanzania atumiwe na Diamond mu birori yari yateguye byo kubyina indirimbo ye ’Jibebe’.

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top