amakuru y'ibyamamare

Diamond nyuma yogutembera Kigali Arena, yagejeje icyifuzo cye kwa Perezida Magufuli.[AMAFOTO]

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz wakoreye igitaramo i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, yasubiye iwabo avuga imyato ya Kigali Arena, asaba Perezida John Pombe Magufuli kububakira inyubako nk’iyi.

Diamond Platnumz yataramiye i Kigali mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2019 mu gitaramo cyo gusoza Iwacu Muzika Festival cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro.

Mbere y’uko ataramira abanyarwanda, yabanje gusura inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena Arena iheruka gutahwa mu minsi mike ishize.

Ubwo yari ageze muri Tanzania Diamond Platnumz yanze kuripfana avuga ko yatangajwe n’inyubako ya Kigali Arena yabonye mu Rwanda

Ati “Mu Rwanda nahasanze iriya Arena numva binkoze ahantu, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, natembereye ibice byaho bitandukanye n’umujyanama wanjye twaratangaye. Bambwiye ko bayubatse mu mezi make.”

Diamond yasabye Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuri kubafasha nabo kubona inyubako nk’iyi ishobora gufasha abahanzi badafite ahantu heza ho gutaramira.

Ati “Imana ikomeze kudufasha, ihe imbaraga perezida wacu n’umutima wo gukorera igihugu atwubakire Arena natwe twishime.”

Diamond Platnumz nawe yavuze aramutse abonye ubutaka bwo kubakaho, afite ubushobozi bwo kwizamurira inyubako nk’iyi.

Kigali Arena ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame tariki 09 Kanama 2019 hanirwamo imikino ya Basket ball yahuje APR WBBC na The Hoops na REG na Patriots.

To Top