Amakuru ya Cinema

D’Amour aranyomoza ibiri kuvugwa ko Muniru ari kwiba abantu yitwaje kumusabira ubufasha

Muri iyi minsi hari gukorwa ibikorwa bitandukanye bigamije gushakira ubufasha umukinnyi wa Filime D’Amour  Selemani  usabwa arenga Miliyoni 20 kugirango abashe kujya kwivuza mu buhinde  nyuma yo kugira ikibazo cyu’impyiko zombi.

 

Muri iki gitondo ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse ifoto ya Muniru yanditseho ko ari kwiba abantu yitwaje  gusabira ubufasha  D’amour.

Nyuma yo kubona ibi D’Amour yabinyomoje  yivuye inyuma avuga ko ibyo Muniru ari gukora abizi ko kandi ubufasha bumugeraho bityo ko ibiri kuvugwa ataribyo ko ahubwo byaturutse ku kutumvikana kwa Aline Gahongayire na Muniru, D’Amour  yagize ati “ Bavandimwe muri kunkorera ubuvugizi n’ubufasha , nagirango wenda ku bintu byari byanditswe na Aline Gahongayire ku bw’ikibazo bagiranye na Muniru, hakabamo ikibazo cyo kuvuga ko ibyo Muniru ari kunkorera ari kubikoreshwa n’ubusambo cyangwa  inda  rwose ntago ariko bimeze , n’ikibazo bagiranye kuri Chat bandikiranye babwirana nabi  ntago rero bivuze ko ibintu muri gukora cyangwa ubufasha muri kumpa buri kujya ku giti cy’umuntu , ni uburyo buri official n’uburyo buri kumfasha”

D’Amour yakomeje asaba abantu gukomeza kumufasha  avuga ko Muniru ari umuntu umuba hafi bari gukorana ko kandi amwizeye ntakibazo , ko ibyo ari gukora  ari ukumufasha ko kandi abantu basoe bamwumva kubyo ari kubasaba.

To Top