Amakuru muri Muzika

Cyera kabaye Social agiye kumurika album ya mbere!

Umuhanzi ukora injyana ya R&B Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula agiye gukora igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere yise “Ma Vie” kizaba mu Ukuboza 2019.

Social Mula ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe mu bakora injyana ya R&B, indirimbo ze ziganjemo iz’urukundo zifasha imitima ya benshi y’abarurimo.

Imyaka itandatu yari yirenze uyu musore ukomoka mu ku Rwesero muri Gicumbi atangiye umuziki. Yatangiye kwamamara akorera umuziki muri Studio y’Ibisumizi ubwo yasohoraga indirimbo ze zirimo “Abanyakigali” akomereza ku zindi zirimo ‘Mu Buroko’ kugera kuri ‘Ma Vie’ yatumye amenyekana no hanze y’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Social Mula yatangaje ko agiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere kuva yatangira umuziki, mu gitaramo kizaba tariki 23 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference And Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Iyi alubumu yayise “Ma Vie” ayitiriye indirimbo ye yakunzwe kurusha izindi zose yakoze dore koi maze kurebwa inshuro zirenga miliyoni ebyiri kuri YouTube. Social Mula yatangaje ko iyi alubumu izaba iriho indirimbo zose yakoze mu gihe cy’imyaka itandatu amaze akora umuziki nka “Super Star”, “Ku Ndunduro”, “Ndiho”, “Amahitamo”, “Isegonda” n’izindi.

Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa Social Mula agezeho nyuma y’aho muri uyu mwaka yatsindiye kuba mu bahanzi 10 bahatanira igihembo cya Prix Decouverte RFI cyegukanywe na Yvan Buravan mu mwaka ushize.

Agiye kumurika alubumu ye kandi mu gihe uyu muco wari umaze gukendera mu bahanzi b’abanyarwanda bakunze gukora indirimbo zabo ariko ntibazikubire kuri alubumu.

To Top