amakuru y'ibyamamare

Clarisse Karasira yangiwe kujya muri Amerika.

Clarisse Karasira, umunyarwandakazi uririmba indirimbo zirimo ikinyarwanda cyimbitse, ku buryo hari abatangazwa no kumva ko akiri umukobwa w’imyaka 21, avuga ko we icyo adakora ari ukuvanga indimi mu ndirimbo ariko ko yumva aririmba ikinyarwanda gisanzwe.

Uyu muhanzikazi Clarisse Karasira aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Imitamenwa’ yahimbiye Ingabo z’igihugu, yimwe ‘Visa’ yagombaga kumuhesha uburenganzira bwo kuva mu Rwanda akajya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 26 Kamena 2019, Alain Mukuralinda Umujyanama wa Clarisse Karasira na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’,  yatangarije Inyarwanda ko Clarisse Karasira azajya muri Amerika mu gitaramo yatumiwemo.

Yari yavuze ko babimenyeshejwe batinze ariko ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo ibyangombwa bibonekere ku gihe.

Yongeraho ko bidakunze basubika bakazitabira ibindi bitaramo bazatumirwamo kuko ari ‘byinshi’. Kuri ubu yatubwiye ko umuhanzi we yatangiye kwaka ‘Visa’ guhera muri Kamena 2019, bamubwira ko ashobora kubona ibyangombwa tariki 09 Nyakanga 2019 abasobanurira ko ‘ntacyo byaba bikimaze’.

Byari biteganyijwe ko Clarisse Karasira agomba kuba yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 04 Nyakanga 2019. Ngo ku itariki ya 20 Kamena 2019, Clarisse Karasira yasubiye gushaka ibyangombwa baramuhakanira nta ‘n’impamvu ifatika bamuhaye’.

Yagize ati “Ntabwo nibuka amatariki ariko ni mu kwezi kwa 6, hanyuma bamuha gahunda mu matariki yo 9/7/2019 abasobanurira ko ntacyo byaba bikimaze kuko yagombaga kuba ari muri USA nibura ku ya 04/7/2019 noneho bamuha indi gahunda mu matariki 20/06/2019 agiyeyo baramuhakanira nta n’impamvu ifatika bamuhaye.”

Yavuze ko nta kundi byari kugenda ahubwo bamenyesheje abari babatumiye mu gitaramo ko umuhanzi atakije. Yongeraho ko bafite ibindi bitaramo batumiwemo harimo n’icyo Clarisse Karasira azahuriramo na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ kizabera mu Bubiligi, mu Ukwakira 2019.

Mukuralinda ni we mujyanama wa Clarisse Karasira na Nsengiyumva bamwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibihangano bikunzwe cyane muri iki gihe. Nta gihe kinini bamaranye ariko Nsengiyumva Francois yamamaye ku izina ‘Igisupusupu’ ryavuye mu ndirimbo yaririmbyemo ngo umukobwa ni Igisupusupu ni Igisukari.

UMVA INDIRIMBO NSHYA YA CLARISSE KARASIRA

Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga iki’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzwe amaso bakomeye ku muco kenshi uvuga ko areberera kuri Cecile Kayirebwa na Mutamuriza Annociata [Kamaliza].

To Top