amakuru y'ibyamamare

Christopher yasabye abapasiteri guhindura isura n’ingero batanga ku “Gisupusupu”

Hashize iminsi hagaragaye aba pasiteri barimo Uwitwa Michel Ngirinshuti banenga mu buryo bukomeye indirimbo “Igisupusupu” yamamaje umuhanzi Nsengiyumva Francois bavuga ko ngo ishishikariza benshi irari riganisha ku busambanyi!

Ibi byatumye umuhanzi  Muneza Christopher  yifatira ku gahanga aba ba-pasiteri bakomeza kwibasira uyu muhanzi maze abagenera inama ndetse anagaruka ku kuba ubuzima bw’umuhanzi Nsengiyumva bwarahindutse.

Yagize ati: “Pastors aho kumuvuga nabi numva mwakamutanzeho ingero zitanga icyizere mu bo mubwiriza. Keep on shining Nsengiyumva, enjoy your your blessings.”

Nyir’ubwite “Igisupusupu” nawe yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agiraati:

“Numvaga bitashoboka. Imana yohereje Mukurarinda ngo mugende mumunshakire uwo François. Kuri ubu si nkijya guca inshuro, ntangira Mituweli ku gihe, umwana wanjye ntakirya rimwe ku munsi .”

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana aba pasitoro batandukanye bakomeje kwifashisha indirimbo Igisupusupu ya Nsengiyumva François nk’urugero rwa bimwe mu biri kuyobya abantu, ndetse bakavuga ko amagambo ari muri iyi ndirimbo ari ibishegu ibi binengwa cyane na Muneza Christopher.

To Top