Amakuru

Byinshi wamenya ku ndimu zihanganira ubutaka bwose!

Indimu ni zimwe mu mbuto ziboneka ahantu henshi ku Isi na hano mu Rwanda usanga ziri ahantu henshi, hafi ku masoko yose ziraboneka, zicuruzwa mu mezi yose agize umwaka.

Ikindi ni uko usanga zikunze gukoreshwa cyane mu nganda zikora imitobe, indimu zikaba zitanga umusaruro mwinshi ndetse n’amafaranga kui muhinzi wazo.

Indimu zisaba ubutaka bufite amazi gusa, ikiza k’indimu ni uko hafi ubutaka bwose zishobora kubwihanganira.

Abahanga mu by’ubuhinzi bakaba bavuga ko indimu ishobora kugeza ku burebure buri hagati ya 3m na 6m, amababi yayo agira ibara ry’icyatsi kibisi.

Indabo z’indimu zigira ibara ry’umweru wifitemo akabara ka orange aho uzasanga mu gihe cyo kurabya impumuro ari yose aho ihinze bityo bigakurura inzuki ziza guhova . Iyo yeze usanga urubuto rugira igishishwa kinini kandi ikarangwa no kugira amazi cyane (umutobe).

Tuyisabe Philbert, impuguke mu buhinzi avuga ko igiti k’indimu kihanganira ubukonje, kubera ko ukwihangana kwayo mu bijyanye n’ubukonje budashobora kujya munsi ya dogere esheshatu munsi ya zero (-6°C).

Ku bakunda imitako indimu ntabwo zikunze guhingwa mu nzu ahubwo ibyiza ni ukuzihinga hanze kugira ngo zibone urumuri ndetse n’ubushyuhe zifuza .

Indimu zisaba ubutaka bufite amazi gusa, ikiza cyazo ni uko hafi ubutaka bwose zishobora kubwihanganira.

Zifite ubushobozi bwo kuba zahingwa no kubutaka busanzwe budasabye ifumbire cyangwa ibindi byihariye. Ikindi ni uko zikunda guhingwa k’ubutaka bwifitemo icyo twita ubusharire ku gipimo kiri hagati ya 5,5 na 6,5.

Nukubana Zéphanie atuye mu Murenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi. Ni umuhinzi w’indimu, umaze imyaka myinshi yiyeguriye uyu murimo akavuga ko, muri ubu buhinzi afite ikerekezo kiza k’iterambere, yahinze ibiti by’indimu bigera kuri 45.

Avuga ko yahisemo guhinga indimu mu buryo bw’umwuga kuko abona ziri mu mbuto zikunzwe cyane aho mu Bugarama, zifite isoko rigaragara, haba aha mu murenge wa Bugarama, ndetse n’ahandi nko mu masoko ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, mu masoko yo mu Karere ka Rubavu, nabo baza kuzirangura ndetse n’Abanyekongo bajyayo kuzitwara ku bwinshi iyo zeze.

Avuga ko ubu buhinzi bufitiye akamaro kanini umuryango we kuko butuma abana be barya neza, bigatuma batagira imirire mibi, akababonera amafaranga y’amashuri n’aya mituweli, akabambika bakanarya neza, kuko ngo nubwo akora n’indi mirimo imuteza imbere, ariko ubu buhinzi bw’indimu buri mu byo acungiyeho imibereho ye myiza yo mu gihe kizaza, kuko nk’uko abitangaza ngo ni ubuhinzi buramba kandi iyo indimu zahinzwe neza, zikitabwaho by’intangarugero, zihesha amafaranga ya buri mwaka kandi zidasabwa guhingwa buri gihe kuko biba ari ibiti bihora byera.

Nubwo izi ndimu ngo zera rimwe mu mwaka, ntibibuza uwazitayeho kumuha amafaranga agaragara kuko, ngo hariya mu Bugarama, igiti kimwe gishobora kuba gifite indimu umuntu yarangura amafaranga ibihumbi 20 000 by’Amanyarwanda, kandi hagahita hazaho izindi nko mu gihe cy’amezi 2 yose bakaba bazisarura, hakaba ngo n’abazigurisha ku mifuka, aho umufuka umwe ugura amafaranga 15 000 kandi igiti kimwe kikaba cyavamo imifuka 3 cyangwa 4 igihe keze neza, nk’uwejeje iziri ku biti byinshi akaba ashobora kubona ifaranga ritubutse, kuko we ubwe yivugira ko afite ibiti 45 byazo, ngo igihe byaba byereye rimwe aba afite ifaranga rigaragara.

Akomeza avuga ko bashima cyane Leta yashyizeho umurenge Sacco, kuko bagombaga kujya bagurisha nk’izi ndimu, amafaranga azivuyemo akaba yabapfira ubusa, ariko kubera ko bahita bayajyana mu murenge Sacco, bituma abagirira akamaro, ku buryo we ngo ateganya ko bigenze neza isarura ritaha ryazamusigira inka nziza izamuha ifumbire yo gutuma n’indi myaka ahinga yera neza, akaba yizera ubukire n’imibereho myiza azaba akuye ku nka nayo izaba ivuye ku buhinzi bw’indimu.

Umurenge wa Bugarama ukungahaye cyane ku buhinzi bw’imbuto ziribwa, cyane cyane iz’indimu, imyembe n’amacunga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

To Top