Byasize inkuru mbi imusozi ubwo Zari yatangazaga Miss wa Uganda wa 2019-2020 yasinze cyane

Zari Hassan Umwe mu bagore bubashywe mu gihugu cya Uganda ku ivuko rye kubera amafaranga menshi atunze, aho bamufata nk’umwe mu baherwe b’abagore ba Uganda. Uyu mugore yaje gusetsa abatari bake ubwo yari mu kanama nkemurampaka ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Nyampinga wa Uganda agahabwa ijambo akayoberwa ibyo avuga akabivanga kubera gusinda.

Ibinyamakuru bitandukanye bya Uganda na Tanzaniya byatangaje ko Zari Hassan yayobewe ibyo avuga kubera kunywa inzoga zikaze akarenza urugero bityo akavanga amagambo, ashaka no kwibasira bamwe mu bagore bari aho yewe n’uwegukanye ikamba rya Miss Uganda 2019-2020,Olivier Nakakande.

Hari mu birori byabaye mu ijoro rya tariki 26 Nyakanga2029 mu mujyi wa Kampala muri Hotel ya Sheraton .Irushanwa ryegukanwa na Oliver Nakakande w’imyaka 24 y’amavuko asimbuye Quiin Abenakyo wari ufite ikamba ry’umwaka wa 2018.
Ubwo ibirori byari biri hafi guhumuza, Zari yafashe indangururamajwi atangira kuvuga ibitajyanye. Uyu mugore byagaragaraga ko yagasomye, yatangiye ahamagarira abagore bagenzi be kwirinda gushyigikirana. Ni amagambo uyu mugore ufitanye abana babiri n’umuhanzi Diamond Platnumz yabwiraga uwitwa Fabiola wari uyoboye biriya birori bya Miss Uganda.

Fabiola yagerageje guca Zari mu ijambo birangira undi abyanze akomeza kuvugagura.Zari yavuze ko Fabiola yamusuzuguye ndetse akaba yagerageje kumushotora kugira ngo arebe icyo ari bumusubize.Abari bitabiriye ibirori bya Miss Uganda bababajwe cyane n’amagambo ya Zari, birangira bamuvugirije induru bagaragaza ko batishimiye amagambo ye abandi baritahira babaye.
Ku rundi ruhande abaturage bakomeje gusaba abategura ibirori kubanza kumenya nimba ababiyoboye bameze neza mbere yo kujya kuri Sitegi.

