Inkuru z'urukundo

BUSHENGE: Umugabo yabengeye umugore mu rusengero yirukanka amasigamana kubera ibintu.

Mu murenge wa Bushenge ho mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru yagahoma munwa aho umugabo Murwanashyaka Innocent w’imyaka 30, yasohotse mu rusengero rw’abaporoso EAR/Paruwasi Gisuma-Remera ho mu kagali k’Impala agata umugore we Nyiransabimana Gloriose.

Gloriose wari wambaye agatimba, bari kuri aritari niho umugabo yamusize ariruka ari umugore pasiteri ndetse wari ugiye kubasezeranya n’abadri batashye ubukwe bwobo bose bagwa mu kantu, ubukwe bugapfa butyo umugore akisubirira iwabo`

Umwe mu baturage baho waganiriye na Bwiza, wariwakurikiraanye uko byagenzebyose, ngo uyu mugabo wari usanzwe abana n’uyu mugore we bamaranye imyaka isaga ibiri bakaba banafitanye n’umwana, umugore atwite inda y’amezi abiri bari bamaze umwaka basezeranye mu murenge arikjo ngo bagirana amakimbirane bamwe ngo bavuga ko yari ashingiye ku mutungo ariko bagendaga bapfukirana batarayageza ku rwego rw’umurenge.

Ngo mbere yo kujya gushyingirwa mu rusengero kuri uyu wa gatatu kuwa kabiri hagombaga kuba gusaba no gukwa iwabo w’umukobwa ariko ku wa mbere umugabo apfusha se wabo baranamushyingura ariko umugore atagiyeyo, umugabo yajyanye na nyirakuru babana mu nzu kuko iyi nzu ya nyirakuru bayibanagamo nyina yarigiriye gushaka undi mugabo, ayishakiramo uyu mugore n’uwo nyirakuru bakomeza kubana.

Ngo bavuye gushyingura bwije cyane, bageze mu rugo umugabo atangira gutongana n’umugore wagombaga kuzindukira iwabo ategereje gusabwa no gukobwa, biba bibi cyane aumugore ngo anatumaho mu murenge wa Ruharambuga ko ubukwe yumva butakibaye kuko abona umugabo batameranye neza anahungira mu baturanyi ariko aragaruka bariyunga anongera kubwira iwabo ngo bakomeze bitegure ubukwe nta nkomyi.

Ngo gusaba no gukwa ku wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019 umugabo yasize umugore iwaboaho yagombaga guhaguruka bukeye, umugabo na we agaturuka aho basanzwe batuye mu mudugudu wa Gasharu ho mu kagari ka Karusimbibagahurira ku rusengero bagombaga gusezeraniraho, bahageze bombi ngo mugihe bimenyerewe ko umugabo afata agatimba k’umugore we ngo uyu yaragafashe ariko abaza umugore we niba atakifasha ngo umugore aramusubiza ati “ Ubundi Se wagafashe hari umugozi nagushyize mu ijosi?”

Ibi ngo byiyongeraho nk’uko abandi baturanyi bahafi babivuga ngo ko umugabo yifuzaga ko umugore akura ibintu byinshi iwabo akammuzanira nyamara ngo umuryango w’umugore usanzwe ufite imibereho icriritse ntako utari wagize kuko se ngo yari yagurishije ishyamba ry’amafaranga 400.000 Frw, Ngo ibitahanwa biboneke, anagenera umwuzukuru we intama, bakomeza bavuga koi bi byarakaje cyane basaza b’umugore bavuga ngo ibintu byose abimariye mushiki wabo nyamara ngo babivuga umugabo we atanyurwa n’ibije ngo n’ibike cyane.

Bakomeza bavuga ko amaze kubwirwa n’umugore iryo jambo atekereje n’ibyo ngo yumvaga azazana bashobora kuba aribyo ngo banapfuye uwo batanganaga bucya haba gusaba no gukwa, umugabo arihangana baricara n’abaherekeje bose abayoboye teraniro babwiye korali ngo iririmbe  umugabo asohoka yitaba telephone bamwe batangoira kwibaza ibibaye kuko ubundi batari bamenyereye ko umugabo asiga umugeni kuri aritari mu gatimba agasohoka bagiye kubona babona arirutse batngira kumwirukaho atangira kwigaragura hasi ya myenda y’ubukwe yari yambaye yose ayihindura umukungugu gusa anabakubita buri wese anahereye kuri nyina tugirango ni amarozi kuko nubusanzwe muri akagace havugwa amarozi nubwo amategeko atabyemera y’ u Rwanda.

Umugeni yahise afatwa n’ihungabana mu rusengero pasiteri amujyana mu kindi cyumba kumugira imana ngo arebe ko hari icyo byatanga hashize amasaha hafi atatu umugabo agaruka mu rusengero yambaye indi myenda avuga ko noneho ashaka gusezerana ariko abayobozi barannga kuko batekerezaga ko ahunbwo ashobora guteza intambara ikomeye.

Umushumba wa EAR/Paruwasi Gisuma, Pasiteri HAKIZIMANA Sylvestre yagize ati “Nyuma yo kuganiriza umugore hamwe n’andi makuru twakusanije twaje gutahura ko umugabo ari indonke zirenze urugero yashakaga iwabo w’umugore arazibura bimutera gukora ibyo, tugira inama umugore kuba asubiye iwabo ngo bombi babanze baganirizwe akuramo agatimba n’abamuherekeje barataha byari byateguriwe abatumirwa mu rugo rwabo biraribwa barataha nta jambo rivuzwe”

Ubuyobozi bw’uyu murenge bwemeje aya makuru aho bwana Uwimana Damas umunyamabanga nshingwabikorwa bwameje ko uyu mugoore yarabaye agumye iwabokuko aribyo byiza kuko hashoboraga kuba n’ibindi batitezee, bkaba bagiye kubaganiriza bakamenya impamvu yabyo nyirizaibyo gubira mu rusengero bikazongera gutekerezwa babanje ku bung adore ko kuba barasezeranye ku murenge ubwabyo bimugira umugore we wemeewe n’amategeko.

To Top