amakuru y'ibyamamare

Bushali, Carry Lovato na Slum bagenewe igifungo cy’ iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo rwategetse ko umuhanzi Hagenimana Jean Paul [Bushali] na mugenzi we Nizeyimana Slum [Slum Drip] bamenyerewe mu njyana ya KinyaTrap bafungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha bashinjwa rigikomeje.

Aba bahanzi 2 bari kumwe n’abakobwa babiri bafatiwe mu Nyakabanda kuwa18 Ukwakira 2019 bakekwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ariyo mpamvu kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2019 urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kuwa 30 Ukwakira 2019,nibwo bose bagejejwe imbere y’urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko kuri uyu wa mbere bombi n’umukobwa witwa Uwizeye Carine bafatanywe bahawe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe Uwase Nadia we yahise arekurwa nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye.

Aba bahanzi Bushali na Slum Drip bemereye urukiko ko kera bakoreshaga urumogi ariko ko bari bamaze amezi ane bararuretse kubera akazi gatandukanye bari bamaze igihe bakora.

Urukiko rushingiye ku kuba bemera ko basanzwe mu nzu yarimo urumogi,rwatesheje agaciro icyo kuba bamaze igihe baretse urumogi.

Aba bahanzi basomewe uyu munsi, bashobora kujuririra iki cyemezo bitarenze iminsi 15.

To Top