Ibitaramo

BRM yateguye igitaramo i Rubavu kizagendana n’ubukerarugendo!

Mu rwego rwo kurushaho kumenya U Rwanda no gusobanukirwa ubwiza bwarwo, Best in Rwanda and Marketing (BRM) yamaze gutegura igikorwa cyo gusura  ibyiza nyaburanga birimuri Rubavu harimo ikiyaga cya Kivu, Amashyuza, inyubako n’ibindi bikurura ubukerarugendo muri Rubavu,Gaz methane,…

Iki gikorwa kiri kumwe n’igitaramo kizaba cy’imbaturamugabo kirangajwe imbere na Jay Polly uherekejwe n’itsinda rya The Same.  

Urugendo rwerekeza i Rubavu ruzatangira kuwa  09 Ugushyingo 2019 saa kumi n’ebyiri za mugitondo 06:Am Aho abitabiriye iki gikorwa bazahaguruka mu mujyi wa Kigali berekeza i Gisenyi. Hazakurikiraho urugendo mu bwato rwo gusura umupaka w’u Rwanda na Republika iharanira demokarasi ya Congo (RD Congo) , Hazabaho kandi gusura Gaz Methane, Gutembera ku  mashyuza ndetse no kuri Brasserie.

Igiciro kirimo n’amafaranga y’icumbi,ibyo kurya na transport ni amafaranga ibihumbi mirongo ine(40.000Frw) ku banyarwanda ndetse n’amadorali ijana (100$) ku banyamahanga.

Nyuma yo kuzenguruka mu Kiyaga cya Kivu,umunezero w’uru rugendo tuzawusoreza muri Little Paris Beach i Gisenyi ku mazi aho abahanzi barimo Jay Polly,The Same,Back2World na Mizi Band bazasusurutsa abitabiriye uru rugendo.

KANDA HANO UMENYE BYINSHI KURI “BRM TOUR CONCERT IN RUBAVU” UNAGURE ITIKE!

To Top