Inkuru Nyamukuru

BRM igiye gufasha abanyempano gukabya inzozi!

Nyuma y’amazu yamamaye mu gufasha abahanzi nyarwanda azwi nka Labels, kuri ubu muri showbiz nyarwanda haravugwa inkuru ya BRM (Best of  Rwanda and Marketing Ltd.) izanye udushya twinshi tugamije gushyira abanyempano igorora!

KANDA HANO UKURIKIRANE IKIGANIRO KIRAMBUYE

 Mu kiganiro n’abanyamakuru, bwana Imanirankunda Jean Paul (Director General) yavuze ko BRM ifite ibikorwa byinshi biyikubiyemo akaba ari naho ahera ahamya ko izabera igisubizo abazayigana. Bimwe mubyo bakora twavugamo: Gutegura ibitaramo binyuranye, Gutunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo ziri mu njyana zose, Gutegura ubukwe n’inama zinyuranye ndetse no gutambutsa ibirori ku batahibereye bikabageraho imbonankubone bigifite umwimerere ari byo bita “Live Streaming”

Ku bigendanye no gufasha abahanzi ndetse n’abandi banyempano banyuranye, The Best Manager “Bosco” yemeza ko BRM igiye kwerekana ubudasa yisangije inarusha abandi babatanze muri iki kibuga. Yashimangiye ko mu gihe kitageze ku mwaka umwe, abanyarwanda bazaba bazi neza ndetse banibona muri BRM nka kampani iteza imbere impano zinyuranye ahanini yibanda ku rubyiruko.  Yanaboneyeho umwanya wo gushishikariza buri munyempano wese kubaganakabone n’ubwo yaba nta mikoro afite ngo kuribo igishoro gikomeye gisumba ibindi byose ni impano. BRM yatangaje ko igiye kub umuyoboro w’abadafite amikoro, ubafasha gukabya inzozi zabo.

BRM (Best of Rwanda and Marketing) ni company ije guteza imbere muzika na sinema nyarwanda. Tukaba dufite studio ikora umuziki bita BRM record (Audios&Videos) Nitwe duite camera zijyanye n’aho isoko rigeze kandi uko bwije n’uko bukeye twisanisha n’ibikenewe ku isoko. Intego nyamukuru dufite ni ukuzamura impano z’abana b’abanyarwanda yaba iz’abaririmba ndetse n’abakina filimi.  Turateganya kuzakora amarushanwa , abazayatsinda bakabasha gusinya muri BRM tukabafasha gukabya inzozi zabo.  BRM ifite kandi mu mishinga yayo yagutse gutegura ibirori binyuranye, Ubukwe , Kwamamaza hifashishijwe telephone (Mobile Marketing SMS&Voice)  

Ku bindi bisobanuro mwagana ibiro bya BRM biherereye mu karere ka Kicukiro , i Gikondo Mu nyubako ya Rwanda foam (muri etaje ya mbere) Cyangwa mugahamagara Tel:0788978001
Mushobora no kwandikira BRM kuri Email:info@brm.co.rw

KANDA HANO UMENYE BYIMBITSE BRM IJE GUHINDURA UBUZIMA BWA BENSHI!

To Top