Amakuru yo hanze

Birababaje ! Beatrice yakase igitsina cy’umugabo we nyuma yo kwanga ko bakora imibonano mpuzabitsina

Ni kenshi uzasanga abantu batari bake  barirengagije kugira impuhwe muri bo no kugira uburakari bubangutse cyane nk’ Umugore witwa Beatrice Acen w’imyaka 35 ukomoka ahitwa Amun B V mu karere ka Apac ho muri Uganda, yakase igitsina cy’umugabo we nyuma yo kugera mu rugo yasinze agasanga umugabo we yasinziye badateye akabariro.

Uyu mugabo witwa Moses Okot w’imyaka 46 usanzwe ari umuhinzi yabwiye umunyamakuru wa Daily Monitor ko kuwa 30 Kamena uyu mwaka, uyu mugore wari wasinze cyane yamusanze mu rugo yiryamiye ahita amukata igitsina.

Yagize ati “Ubwo nari ngarutse mu rugo mvuye guhiga saa moya,nasanze umugore wanjye atari mu rugo.Umukobwa wanjye yarangaburiye ndangije njya kuryama.umugore yatashye saa yine yasinze asakuza cyane ngo mufungurire urugi.Nari nasinziye cyane.Nakangutse numva uburibwe ndetse imyenda yanjye y’imbere yuzuye amaraso.

Uyu mugore akimara gukora aya mahano yahise ahunga ubu polisi yamuburiye irengero.

To Top