Udushya

Bakame yahishuye ibanga bakoresheje bakuramo Penaliti za Rayon Sports.

Umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Bakame yamennye ibanga ryamufashije gukuramo penaliti za Rayon Sports ku mukino wa Super Cup batsinzemo Rayon Sports, ahamya ko no mu ikipe y’igihugu byigeze kumufasha.

Tariki ya 1 Ukwakira 2019, habaye umukino wa Super Cup wahuje Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-2019 na AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2019.

Uyu mukino waje kurangira igikombe cyegukanywe na AS Kigali itsinze kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko bari banganyije ibitego 2-2.

Muri penaliti 3 za Rayon Sports zavuyemo, 2 Bakame yarazifashe indi ica hejuru y’izamu.

Uyu munyezamu yahishuriye Isimbi ko gukuramo penaliti za Rayon Sports bitamugwiririye ahubwo ari ibintu yize ndetse abifashwamo n’umunyezamu Bonheur wari ku inyuma areba uburyo abakinnyi bagiye gutera.

Yagize ati”buriya rero hari ikintu abantu batazi, gusa ni ibanga sinabarenganya, buriya umunyezamu uri hanze nka kiriya gihe cya penaliti ni we uba ureba neza umukinnyi uburyo ahagaze bikanamworohera kumenya aho agiye gutera.”

Yakomeje agira ati” Bohneur nibyo yamfashijemo, we yanciraga isiri bitewe n’uko umukinnyi ahagaze kuko 80% uba ureba aho agiye gutera, hari penaliti nakuyemo kubera we, iriya ya Yannick Bizimana ndetse n’imwe yagiye hejuru byose yari yabinyeretse. Iya Sarpong we arahindagura cyane we nakoresheje ubwenge bwanjye musigira umwanya munini awuteramo kuko narimbizi ko ariho agomba gutera niyo mpamvu byanyoroheye kuwukuramo.”

Bakame yakomeje avuga ko aya ari amayeri yagiye akoresha akamufasha aho yanahishuye ko yigeze no kuyakoresha muri CECAFA y’ibibugu akazikuramo, akaba anishimiye ko yongeye kubikora agahesha AS Kigali igikombe.

To Top