Football

Bakame Nyuma yo kwirkanwa muri Leopards yaba agiye gukinira ikipe itinyitse mu Rwanda

Ni nyuma y’amezi agera ku 8 umukinnyi w’umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi mu  Rwanda nka Bakame , ubu ngo yaba ari mu biganiro byo kuba yakinira ikipe ya Police Fc nyuma yo kwirukanwa n’ikipe yo muri Kenya  AFC Leopards itozwa n’Umunyarwanda Cassa Mbungo Andre.

Image result for Ndayishimiye Eric Bakame in Leopadrs

 Bakame amakipe akomeje kugenda amwirukana cyane , Mu Gushyingo 2018 ni bwo Bakame yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards nyuma yo kuva mu Rwanda yirukanywe muri Rayon Sports.

Uyu munyezamu ubu arababrizwa mu Rwanda, amakuru avuga ko uyu mukinnyi atazasubira muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards itozwa n’umunyarwanda Cassa Mbungo Andre, kuko yavuyeyo bamaze kurangizanya bamubwiye ko batakimukeneye

Related image

Bakame yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Atlaco FC yasenyutse, APR FC, Rayon Sports yanabereye kapiteni, yakiniye kandi ikipe y’igihugu Amavubi.Bakame amaxe ukwezi kose mu TRwanda nyuma yo kuva muri Kenya ananiranwe  n’umutoza Cassa Mbungo Andre utoza iyi kipe.

To Top