Inkuru Nyamukuru

Austin yakoranye na Milly indirimbo yiganjemo imitoma myinshi!

Uncle Austin umuhanzi akaba n’umunyamakuru uri mu bakomeye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda asanzwe azwiho kumurika abafite impano mu muziki w’u Rwanda, kuri ubu yakoranye indirimbo “Only you” n’umuhanzikazi uri kuzamuka Umutoni Mireille “Milly”

Uncle Austin yagiye amurika impano z’abahanzi batandukanye barimo nka  Bruce Melody, Yvan Buravan, n’abandi benshi. Kuri ubu uyu mugabo yongeye gukorana indirimbo n’umuhanzikazi mushya cyangwa ukizamuka Milly. Uyu mukobwa ni umwe mu banyuze mu ishuri rya muzika rya Nyundo akaba  azwiho ubuhanga mu ijwi rye.  

Ubuhanga bwe buri mu byatumye arambagizwa mu bambere n’inzu ifasha abahanzi ya Kiwundo Entertainment. Iyi nzu ntabwo batindanye cyane ko yakoreyemo indirimbo ebyiri bahita batandukana. Uyu mukobwa wari utarasoza amasomo ye yahisemo kubanza kuyashyira ku ruhande abona gukomeza ibya muzika.   

Milly umwe mu bahanga bazi kuririmba mu muziki w’u Rwanda  

Nyuma y’igihe asa n’ugaragara gake mu muziki Milly yashyize hanze indirimbo nshya “Only you” yakoranye na Uncle Austin, ikaba yasohokanye n’amashusho yayo. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Ibalab.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “ONLY YOU” YA MILLY NA UNCLE AUSTIN

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top