Amakuru

Arlette yegukanye amakamba 3 muri Miss Africa Philippines2019

Bahenda Umurerwa Arlette Amanda ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Africa Philippines 2019 ndetse yabashije kwegukanye amakamba atatu!

Arlette avuga ko intego ye ari ugukomeza kumenyekanisha u Rwanda muri icyo gihugu.

Ingabire Karangwa Ines na Bahenda Umurerwa Arlette Amanda ni Abanyarwandakazi bari mu irushanwa ryo gushaka ikamba muri Miss Africa Philippines 2019.

Bombi nta mahirwe bagize yo kuryegukana ariko Bahenda Amanda we yabashije kwegukana andi atatu nayo atangirwa muri iryo rushanwa.

Muyo yegukanye harimo iry’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogenic), ndetse yanabonye ikamba rya Miss TBC ngo ryo barihabwa na Kompanyi yo muri Phillipines ikora ibintu by’imideli.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 wagiye gukomereza amasomo ye  muri Philippines yegukanye n’igihembo cy’umukobwa wagaragaye neza mu mwambaro wo koga.

Kwegukana amakamba atatu ngo byaramutunguye cyane ariko arashimira Imana yamubaye hafi mu irushanwa ryose.

Uyu mukobwa avuga ko inyungu ya mbere irimo ari ukuzamenyekanisha igihugu cye ku batakizi.

Ati “ Icyo bizamarira cyambere kandi kiri ngombwa ni uko abantu binaha bamenya igihugu cyacu u Rwanda. Nikimara kumenyekana hari n’ibindi byiza byinshi bizaza bikurikira.”

Irushanwa rya Miss Africa Philippines 2019 ryegukanywe n’umukobwa witwa Stellamaris Okorji , igisonga cya mbere aba uwitwa Cynthia Penelope naho Nana Quilapio agirwa igisonga cya kabiri mu birori byabereye mu mujyi wa Manila.

To Top