Inkuru z'urukundo

Ange KAGAME yifashishije Bibiliya yabwiye umugabo we amagambo akomeye y’urukundo.

Umukobwa umwe rukumbi wa Nyakubahwa perezida Kagame,Ange Kagame, warushinze kuwa Gatandatu taliki ya 06 Nyakanga 2019, yifashishije amagambo yo mu gitabo cy’indirimbo ya Salomo ibice 3;4 yerekana ukuntu anejejwe n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Mu magambo yacishije ku rubuga rwe rwa Twitter,Ange Kagame yagize ati “Nabonye uwo ubugingo bwanjye bukunda.Indirimbo ya Salomo 3:4.”

Ange Kagame w’imyaka 25, yashyingiranywe na Ndengeyingoma kuwa Gatandatu,mu bukwe bwabereye kuri Convention Center.

Uyu mukobwa umwe rukumbi wa Nyakubahwa perezida Kagame,yari yambaye ikanzu ndende cyane nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Ange Kagame yagaragaye afatanye akaboko n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma,ubwo binjiraga muri Convention Center ahabereye umuhango wo gusezerana.

Kuwa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Kagame yasabwe aranakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.

To Top