Amafoto y'ibyamamare

Amwe mu mafoto ya Miss Mutesi Jolly yagaragaje ari mu bihe byiza i Dubai

Miss Mutesi Jolly, ni Nyampinga w’u Rwanda wa gatanu watowe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, akaba yarambitswe ikamba tariki 27 Gashyantare 2016, ahita atangira inshingano zo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ndetse no mu bindi byose byaba ngombwa.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, ubu arabarizwa mu Mujyi wa Dubai aho yajyanyweyo n’ibikorwa bye ateganya gutangiza i Kigali.

Uyu mukobwa yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje amafoto ari mu Mujyi wa Dubai ayakurikiza amagambo ahishyura ko hari ikintu ari gutegura kizagaragara vuba cyane.

Amakuru avuga ko Mutesi Jolly yajyanywe no gushaka ibucuruzwa byo gushyira mu iduka rye rya ‘Jolly Interiors’ ategnya gutangiza vuba.

Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, ubu afite umushinga utanga inama ku rubyiruko yise ‘Inter Generation Dialogue’, aho aganira n’urubyiruko akabagira inama y’icyabateza imbere.

Image result for miss mutesi jolly
To Top