Amakuru yo hanze

Amerika yatoye itegeko rishya rikuraho Green card.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyizeho itegeko rishya ryima ubwenegihugu ndetse na Green Card abimukira bajyaga bibwira ko USA ishobora kubafasha mu buryo bwo kubavuza, no kubatuza.

Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko Ken Cuccinelli, umuyobozi ushinzwe abimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangaje ko abifuza kwinjira no gutura muri Amerika, bagomba kuba bishoboye bataje kuba umutwaro ku gihugu.

Gusa yavuze ko iyi gahunda itareba impunzi zahawe ubuhungiro muri icyo gihugu, cyangwa se abagiyeyo bahunga ibibazo by’icuruzwa.

Imiryango iharanaira uburenganzira bw’abimukira yamaganiye kuri iryo tegeko, ivuga ko ari ukubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Iri tegeko rishyashya biteganyijwe ko ritangira kubahirizwa itariki 15, Ukwakira 2019.

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top