Amakuru yo hanze

Amakuru yose yerekeye Gen Qasim Suleiman abasirikare ba Amerika bari bayafite habura umwanzuro wa Trump

Mu Cyumweru gishize ku wa Kane, Trump yari mu nama n’abajyanama be ijyanye no gutegura urugendo rwe rwo kwiyamamaza mu matora ataha mu rugo rwe i ‘Mar-a-Lago’ muri Leta ya Florida. Icyo gihe ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, yarogowe muri iyo nama abwirwa ko hari indi yihutirwa akwiye kwitabira ari nayo yemerejemo ibitero bya drones byiciwemo Qasem Soleimani.

Yahise yitabira iyo yindi yabaye mu masaha y’umugoroba, hashize umwanya aragaruka arongera aricara akomeza ibiganiro ntiyavuga ibijyanye n’iyo avuyemo.

Muri iyo minota mike Trump yamaze, yari amaze gufata umwanzuro karundura ku bubanyi n’amahanga mu gihe cyose amaze ku butegetsi, kuko yari atanze ijambo rye rya nyuma ku ikoreshwa rya drones mu kugaba igitero.

Ku munsi wakurikiyeho, inkuru yasakaye hose ko Gen. Maj. Qasim Soleimani yishwe na Amerika muri Iraq. Ntabwo uyu mugabo yishwe nk’uko Osama bin Laden cyangwa Abu Bakr al-Baghdadi bishwe kuko bo bahizwe bikomeye.

Kuri Soleimani we ntibyari ngombwa ko ahigwa, kuko amakuru yose amwerekeyeho inzego z’ubutasi za Amerika zari ziyafite kuva kera na kare, icyari gisigaye ni ukugira ngo perezida atange uburenganzira ubundi abasirikare bakore akazi kabo.

George W. Bush na Barack Obama ntibigeze bafata uyu mwanzuro. Icyo wamenya ni uko Obama ku butegetsi bwe yigengesereye cyane ku byo kuba yakwica Soleimani.

Aba bayobozi bombi batekerezaga ko kwica uyu musirikare ukomeye wa Iran byageza igihugu ku ntambara ishobora gukwira hose, ikaba yakwibasira ibihugu by’inshuti za Amerika mu Burayi no mu Burasirazuba bwo hagati.

Kuri Trump ho si ko ibintu yabibonaga kuko avuga ko mu gihe igihugu cye cyaterwa, Iran yahinduka umuyonga.

Trump ni umwe mu bayobozi ba Amerika batandukanye ndetse ufata ibyemezo abandi bose bakunze gutinya. Yaba mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi cyangwa se ibya gisirikare, ibyemezo bya Trump ni karundura, ntajya mu byo guca hirya no hino afata icyemezo abandi batinye.

To Top