sport

Amagambo y’uhagarariye Paul Pogba yatangaje yatumye abafana ba Manchester United bacika uruhondogoro

Paul Pobga  ni umwe mu bakinnyi b’abahanga muri ruhango Isi ifite , yigeze no kuba ariwe mukinnyi uhenze ku Isi, ubu Mino Raiola ushinzwe gushakira Paul pogba amakipe yatangaje ko umukiriya we atifuza kuguma mu ikipe ya Manchester united ndetse ngo iyi kipe ikwiriye kumureka akigendera muri iyi mpeshyi nta mananiza abayeho.

Related image

Pogba ashobora guhatiriza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid cyangwa Juventus kuko ngo ntiyiteguye gutangirana na bagenzi be imyitozo.

Mino Raiola yagize ati “Buri wese aziko Pogba yifuza kugenda.Nibyo turimo ubu ngubu.Buri wese ariyumvisha imyiyumva bya Pogba.Buri wese mu ikipe ya Manchester United yaba umuyobozi,umutoza na bagenzi be.”

Manchester United yatangaje ko umuntu wese ushaka kugura Paul Pogba agomba kwishyura akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi gusa yaba Juventus na Real Madrid bamwifuza batewe ubwoba nayo.

Pogba ategerejwe n’umutoza Ole Gunnar Solskjaer mu myitozo bazajyamo mu bihugu birimo Australia, Singapore na China.

To Top