sport

AMAFOTO: Rayon Sports yamaze gutangiza uburyo buzayifasha kwiyubakira Stade.

Ku bufatanye na MK Sky Vision, ikipe ya Rayon Sports yatangije ku mugaragarabo uburyo bwo gukoresha ikarita ya MK Card hishyurwa ibicuruzwa bya MOGAS aho hari ijinisha rizajya rijya mu kigega cya Rayon Sports rizafasha mu kubaka Gikundiro Stadium.

Ku munsi w’ejo hashize, ku icyicaro cya Mogas i Remera, niho habereye uyu muhango wo gutangiza gukoresha iyi karita ku mugaragaro maze bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports n’abafana bazisabye bahita bazihabwa.

Rayon Sports yagiranye amasezerano na MK Sky Vision ari nayo yagiranye ubufatanye na Mogas kugira ngo hajye hishyurwa hakoreshejwe ikarita MK Card maze ku mafaranga umufana wa Rayon Sports yishyuye hakagira ikivaho kikajya mu mufuka wa Rayon Sports bizayifasha kwiyubakira Gikundiro Stadium.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Paul Muvunyi yavuze ko n’ubwo atakwemeza ko iyi Stade izahita yubakwa ariko bafite icyizere ko bizagerwaho nta kibazo.

Yagize ati”ni igikorwa twakiriye neza kuko ubu bufatanye bwari bukenewe kugira ngo ikipe ya Rayon Sports ikomeze itere imbere, hari amafaranga azavamo azajya afasha Rayon Sports mu buzima bwa buri munsi […]Ngira ngo byose ni ugushyira hamwe, ntabwo ari MK Card igiye gufatanya na Rayon Sports gusa, hari na Radiant, ntabwo mvuga ko igikorwa cya stade nonaha cyashoboka ariko iyo Rayon Sports itsinda abakunzi bayo ntacyo batakora ni inzozi nk’izindi.”

Yakomeje avuga ko kandi hari n’abantu bifuje kuba bafasha iyi kipe kugira ikibuga cyayo ubundi ikazajya yishyura buhoro buhoro mu gihe kirekire.

Rayon Sports ikaba yaragiranye amasezerano y’ubufatanye na MK SKY Vision mu gihe kingana n’imyaka ibiri ariko ishobora ikongerwa.

To Top