Inkuru z'urukundo

[AMAFOTO] Jérémie wa Korali Christus Regnat yarushinze

Bizimana Jérémie umuririmbyi ukomeye unashinzwe gutegura no kumenyekanisha ibikorwa bya Korali Christus Regnat, yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwitonze Francine uzwi nka Fanny.

“Numishire uhoraho kuko agwa neza n’urukundo rwe rugahoraho iteka (Zaburi 107,1)”. Niyo magambo Bizimana na Uwitonze bifashishije batumira inshuti n’abavandimwe mu bukwe bwabo, bwabaye kuri iki cyumweru tariki 10 Kanama 2019.

Gusaba no gukwa byabereye kuri Hotel Le Printemps ku Kimiroko, umuhango wabaye saa tatu za mugitondo.

Gusezerana imbere y’Imana byabereye kuri Chapelle y’Abayezuwiti iherereye ku Kimironko, umuhango wabaye saa munani z’amanywa.

To Top