Amafoto y'ibyamamare

[AMAFOTO] Ikimero cy’abakobwa bakomeje muri Miss Supranational Rwanda 2019

Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu batatu kemeje abakobwa icyenda bakomeza mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 basanganira abandi batanu batoranyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2019.

Abakobwa icyenda bemerewe gukomeza mu irushanwa biganjemo abahataniye ikamba muri Miss Rwanda 2019 ndetse na Umulisa Divine wabaye Miss Popularity muri Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018

Abakomeje ni Igiraneza Ndekwe Paulette; Umufite Anipha, Uwase Aisha, Umunyana Shanitah, Magambo Yvette, Umukundwa Clemence, Umwali Bella, Ingabire Grace na Umulisa Divine.

Amajonjora nk’aya azakomeza ku cyumweru gitaha aho abakobwa bakenewe muri iri rushanwa ari 20.

Umukobwa uzegukana ikamba azahembwa Miliyoni 1 Frw anagenerwe n’ibindi bihembo bizatangwa. Uyu mukobwa kandi niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland mu Ukuboza.

UWASE AISHA
Anipha Umufite
Ndekwe Paulette
Umunyana Shanitah
Ingabire Grace
Umukundwa Clemence
Umulisa Divine
Umwali Bella

To Top