Amakuru

Amafoto arikuvugisha benshi agaragaza Diamond ari mubyishimo n’abanyarwandakazi.

Diamond Platmunz mu gitaramo yaraye akoreye i Kigali gisoza Iwacu Muzika Festival, uyu muhanzi yaraye abyinishije bamwe mu bakobwa bari baje muri iki gitaramo, bamukurira ingofero.

Ni igitaramo cyatangiye saa 18h n’indi minota zo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019, gisozwa saa saba zirengaho iminota, uyu munyatanzania wigaruriye imitima ya benshi akaba yashimishije abanyarwanda.

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro saa sita zibura iminota 10, yakiriwe n’abantu benshi cyane, byabanje kumutonda abura icyo avuga bitewe n’urukundo yeretswe akigera ku rubyiniro, yamaze hafi umunota acecetse, nyuma aza kuvuga ati”muri tayali turye umuziki?”.

Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe nka Tetema, Inama yakoranye na Fally Ipupa, Mbagala n’izindi.

Igitaramo cyahinduye isura ubwo yasabaga abaokobwa b’abanyarwanda biteguye kuza kubyina ko baza bakabyinana na we, maze abakobwa bazamutse ari benshi baramuhobera ariko ku rubyiniro hasigaye 4.

Aba bakobwa babyinanye na we indirimbo ye yise ’Nasema Nawe’, iyi ndirimbo Diamond yabyinishije aba bakobwa maze igitaramo gihindura isura bitewe n’uburyo babyinagamo. Benshi batashye banyuzwe.

Diamond akaba yaraye ataramiye mu Rwanda nyuma y’igitaramo na cyo cy’amateka yari yaraye akoreye i Burundi tariki ya 16 Kanama 2019.

To Top