sport

AMAFOTO: Amerika yaciye umuhigo yegukana igikombe cy’isi cy’abagore cya kane.

Ikipe y’igihugu ya Amerika y’abagore yegukanye igikombe cy’isi cya kane itsize Ubuholandi 2 – 0 mu mukino waberaga i Lyon mu Bufaransa . Nta yindi kipe iratwara iki gikombe izi nshuro.

Ikipe y’Ubuholandi ifite igikombe cy’uburayi, yagerageje kenshi kubona igitego mu gice cya mbere mu buryo bugera kuri bune bwo gutsinda ariko umunyezamu wa Amerika yitwara neza.

Mu gice cya kabiri Amerika yabonye penaliti yatewe neza na Megan Rapinoe wahise agira ibitego byinshi muri iri rushanwa (bitandatu) ndetse ahabwa urukweto rwa zahabu.

Nyuma y’iminota itanu gusa Rose Lavelle nawe yatsinze igitego cya kabiri cya Amerika.

Ibyamamare mu kibuga no hanze yacyo

Abanyamerikakazi berekanye ubuhanga bwabo mu kibuga ariko no hanze yacyo bakomeza kuba ku isonga mu makuru.

Rapinoe yatangaje ko nibatwara igikombe we atazitabira ubutumire bwa Perezida Donald Trump muri White House, ibi byatumye Bwana Trump nawe amunenga.

Iyi kipe kandi yongeye kubonwa na bamwe nk’abagore bakomeye cyane kurenza abandi ubwo rutahizamu wayo Morgan yatsindaga igitego Ubwongereza maze akakishimira yerekana ko ari kunywa icyayi, nk’usobanura ko ikipe y’Ubwongereza yoroshye rwose.

Meghan Rapinoe ahabwa urukweto rwa zahabu na perezida wa FIFA Gianni Infantino

Ugukomera kwabo ariko bakwerekanye ubwo babashaga gutwara igikombe cy’isi cya kabiri bikurikiranya.

“Uburinganire bw’ibihembo!”

Kapiteni wa Amerika Megan Rapinoe nta gushidikanya ko iri rushanwa ari irye, yahembwe umupira wa zahabu, urukweto rwa zahabu ndetse aba n’umukinnyi w’uyu mukino.

Rapinoe ariko ni impirimbanyi y’uko umupira w’abagore nawo wubahwa nk’uw’abagabo nk’uko yabibwiye FIFA, yavuganiye kandi uburenganzira bw’abantu b’imigirire mpuzabitsina inyuranye,LGBTQ.

Abantu banyuranye baganiriye na BBC nyuma y’uyu mukino bavuze ko iri rushanwa ritari umupira gusa ahubwo ryaranzwe no guharanira ko umupira w’abagore nawo wubahwa.

To Top