sport

Amafaranga ya Paul Kagame agiye mu mahanga #Rwabutabura

Rwabutabura yatangaje ko ababaye kuba ntakipe yo murwanda ikomeje mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup zose zikaba zivuyemo nta nimwe igeze ku mukino wa nyuma.

Mu kiganiro Rwabutabura ya giranye na Hillywood.rw yatangaje ko atewe intimba n’ikipe ya Rayon Sport na APR FC zivuyemo ntanimwe igize ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya CECAFA Kagame Cup

Ibi yabitangaje ubwo twari tumusanganye na Rujugiro w’umufana wa APR watangaje ko kuba ikipe ya APR iviriyemo kuri penariti bibabaje ariko ko ntakundi n’amakipe menshi y’iburayi bibabaho bityo ntagikuba cyacitse .

Gusa mu buryo bw’ihangana hagati y’aba bafana Rujuro yabwiye abaRayon sport ko byibuze APR iviriyemo kuri penaliti idatsinzwe mu mukino hagati mu kumusubiza Rwabutabura ati”Akebo kajya iwamugarura “APR baradusetse gusa ariko nabo bibabayeho.

Gusa muburyo bwo gushyigikira amakipe rwabutabura ati”mbabajwe no kuba amafaranga ya Perezida Paul Kagame agiye mu mahanga.”

Kuri ubu amakipe yo murwanda akaba yaraserewe mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ikipe ya Rayon Sport ikaba yarasezerewe kuwa kabiri nikipe ya KCCA iyitsinze ibitego 2-1 kuruhande rwa APR FC nayo ikaba yasezerewe na AS Maniema binganyije 0-0 hakiyambazwa penaliti aho ikipe ya APR yahushije penaliti 2 naho Maniema igahusha imwe gusa.

Reba Video ya Rwabutabura na Rujugiro

To Top