Amakuru muri Muzika

Alain Muku wazamuye “Igisupusupu” yasohoye “Akana ko mu jisho”

Umuhanzi  umaze igihe muri muzika nyarwanda , Alain Bernard Mukuralinda [Alain Muku],akaba n’umunyamategeko washoye Imari muri muzika ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Akana ko mu ijisho”, yasohokanye n’amashusho.

Alain Mkuu ari kumwe na Nsengiyumva

 Alain Bernard Mukuralinda w’imyaka 49  afite abahanzi babiri bagezweho amaze gushyira ahashimishije mu rugendo rw’umuziki barimo umuhanzikazi Clarisse Karasira ndetse na Nsengiyumva Francois waririmbyemo ngo umukobwa ni Igisupusupu ni Igisukari.

Alain Muku muri iyi ndirimbo ye nshya yavuze ko ‘urukundo rutangaje’ iyo ‘utitonze uraraba’, Yungamo ati ‘genda muco w’iwacu ndagukunda.’ Iyi ndirimbo yumvikanamo ‘umwirongi’ , ifite iminota itatu n’amasegonda 54’.

Izina rye ryamamaye ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Murekatete’, ‘Gloria’, ‘Rayon Sports’, ‘Kiyovu’, n’izindi. Izina rye ryongeye kuvugwa cyane ubwo yari Umushinjacyaha akaba n’umuvugizi w’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihuguIntebe yamazeho imyaka 13.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “AKANA KO MU JISHO” YA ALAIN MKUU

To Top