Amakuru

Abaturage b’igihugu cya Iran bihindutse ubutegetsi bwabo basaba ko perezida yegura menya icyibyihishe inyuma.

Abaturage basabye Perezida wa Iran...

Mu gihugu cya Iran hatangiye igisa n’imyigaragambyo cyane cyane mu mihanda itandukanye nyuma yaho ubutegetsi bw’i Tehran bwemeje ko aribwo bwahanuye indege yo muri Ukraine yavaga Tehran yerekeza Kiev igahitana abari bayirimo 176 mu rwego rwo kwihimura kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma bagasanga bibeshye.

Benshi mu baturage biki gihugu bafashe gahunda yo kwigaba mu mihanda basaba ko umukuru w’igihugu Ayatollah Seyed Ali Khamenei kwegura akajyana n’abo bafatanyije kuyobora igihugu.

Abaturage bavuga ko bitari bikwiye guhanura indege irimo abasivili bo mu bihugu bitandukanye harimo n’abaturage ba Iran b’inzirakarengane benshi mu baguye muri iyo ndege hari higanjemo cyane Abanya-Canada.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Boing 752 yari itwaye abagenzi 176 yahanuwe ku wa Gatatu abari bayirimo bose barapfa. ubutegetsi bwa Iran bwatangaje ko bwahanuye iriya ndege kubera ikosa rya muntu ( erreur humaine), kuko ngo bwayirashe missile ‘buyitiranyije n’indege y’umwanzi.’

Abaturage ba Iran baburiye ababo muri iriya ndege kuri iki Cyumweru bari bazindukiye ahantu hamwe bari kunamira ababo n’uburakari bwinshi cyane batangira kwiyama ubutegetsi bwa Iran ndetse basaba ko ibintu byahinduka, abari ku butegetsi bayobowe na Ayatollaj Ali Khamenei begura bose bakavaho bitewe n’amarorerwabakoze.

Bavugiraga rimwe batera hejuru bagira bati: “ Abayobora Leta ya kisilamu baragapfa bashire’
Nyuma y’iryo hangana polisi ya Iran yaje ibanyanyagizamo ibyuka biryana, mu maso baratatana .

Mbere y’uko Iran irasa iriya ndege yari yabanje kurasa missile 15 ku birindiro by’ingabo za USA biri Bagdad muri Iraq.

Nyuma y’uko Iran itanagarije amakuru y’uko iriya ndege yaguye igashya ntihagire urokoka akiramara gutangazwa, ubutegetsi bwa Iran bwavuze ko iriya mpanuka yatewe n’ikibazo cya tekiniki kandi ari ibinyoma.

Byatumyeibihugu birimo Ukraine na Canada bikora iperereza ryerekana ko Iran ariyo yayirashe, byabaye ngombwa ko Tehran ibyemera, Kuva aho ingabo za USA zica Gen Qassem Soleimani zimurashe rochet, Iran ntimeranye neza n’ibihugu by’inshuti za USA ndetse ivuga ko ibikorwa byayo byo kwihorera bizakomeza ahari inyungu za USA zose ku isi.

Iyi myigaragambyo y’abanya Iran iri kubera cyane cyane hafi ya Kaminuza ya Amirkabir Leta zunze ubumwe z’Amerika ikaba ikomeje gushimira no guhamagarira abturage ba Iran gukomeza imyigaragambyo.

To Top