Amakuru ya Cinema

Abasobanuzi Junior Giti na Rocky Kirabiranya ntibanyumva kimwe n’abateguye ibihembo bya Made in Rwanda.

Muri iyi minsi mu Rwanda hari ibihembo bitegerejwe gutangwa icyakora bikomeje kutavugwaho rumwe cyane ko ababiteguye banengwa cyane kubitegura mu kavuyo no kudasobanurira abo bigenewe akamaro kabyo. Ibihembo bya Made in Rwanda ni bimwe mu bikomeje kuvugwa cyane ndetse na benshi mu bahatana bakomeje gusezera muri ibi bihembo.

Mu minsi ishize Junior Giti ni umwe mu basezeye mu bihembo bya Made in Rwanda, atangaza ko yasezeye kubera ko biteguye nabi.

Aganira na Inyarwanda mu mpera z’icyumweru gishize uyu mugabo yongeye gushimangira ko yavanwemo n’uko biteguye nabi aha akaba yahamije ko mu by’ukuri atakabaye yarasezeye iyo biba biteguye neza.

Junior ahamya ko ababiteguye wagira ngo bateguye umunsi mukuru wo gutungura umuntu ku munsi yavukiyeho, ikindi yatangaje ni uko yaganiriye n’ababitegura ku buryo ubutaha nibaramuka babiteguye neza azabyitabira nta yandi mananiza ariko yongera gushimangira ko uko biteguye ubu atari ibintu yakabaye yitabira.

Ibi Junior Giti yatangaje ni kimwe neza n’ibyo Rocky Kirabiranya yatangaje n’ubwo we  Aahamya ko atigeze ashaka kubivamo cyane ko atabizi atazi nuko biri kugenda.

Ati “Nabonye abantu bambwira ngo hari ibihembo ndi guhatanira ariko sinzi ngo ni ibiki sinzi iyo biva n’iyo bigana, icyakora mbirimo kuko ntacyo bintwaye n’ubwo nta n’icyo bimariye.”

Uyu mugabo yatangaje ko nawe anenga ababiteguye abagira inama ko ubutaha bajya bubaha abo bashaka guha ibihembo cyane ko byabafasha kugira ibihembo batanga bigahabwa agaciro.

To Top