Football

Abakinnyi baturutse muri Rayon Sport batangiye guha akanyamuneza abafana ba APR


Mu mukino wa CECAFA abafana Bari bagiye gutahana intimba gusa birangira Manzi Thierry abahaye ibyishimo nyuma y’uko Bari bakinnye neza gusa bikagera mu minota ya nyuma itarabona igitego gusa bikaza kirangira Ari ibyishimo.


Uyu Ni umukino wafunguriweho kumugaragaro itushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 APR FC ikaba yari yacakiranye n’ikipe ya Proline FC uyu ukaba uri umukino ikipe ya APR FC byagaragaraga ko yari yihariye kuko yaba igice cya mbere n’icya Kabiri ikipe ya APR yahozaga umupira imbere y’izama rya Proline FC gusa bikarangira ikipe ya APR nt’amahirwe ifite yo gutsinda.
Ibi byagaragariye abafana ba APR FC ko abakinnyi bazanye Basha baturutse mu ikipe ya Rayon Sport ntakabuza bazabaha ibyishimo kuko Manishimwe Jabel yakinnye umupira ubereye ijisho kuko yageragezaga gucenga akagera murubuga rw’amahina really Proline gusa bikarangira ntamukinnyi afite bakinana imbere kuko Sugira Erineste byagaragaraga ko atarimo kwisanga mu mukino .
Muri ba Myugariro naho ikipe ya APR FC byagaragaye ko ntacyuho cyirimo kuko Manzi Thierry ahagaze neza umukinnyi wanagiriwe ikizere agahabwa igitambaro cyo kuba gapiteni (capitaine) Ni mugihe kurundi ruhande Mutsinzi Ange nawe ahagaze neza kuko muri uyu mukino wambere yabashaga guhagarika abataka b’ikipe ya Proline n’ubwo batagerageje cyane gusatira mu rubuga really APR FC.
Gusa kuruhande rw’abafana biragaragara ko hakirimo uguhangana hagati ya Rayon sport na APR kuko abafana b’ikipe ya Rayon sport bati barwambariye baje gufana ikipe ya Proline no mumagambo ubona ko afite intimba aho babwiraga Manishimwe Jabel ngo Amafaranga y’abandi arayasubiza! abandi bati Barakwirukana iyi ikaba Ari imvugo bakomora kuba APR FC yarafashe umwanzuro wo Kwirukana Abakinnyi 16 Bose mu minsi ya shize .
Ikipe ya APR umukino wayo wa mbere mu itushanwa Kagame Cup irawutsinze aho itsinze igitego kimwe ikipe ya Proline FC igitego gitsinze na Manzi Tierry akaba na Captain mushya was APR FC.

APR ikimara kubona igitego abakinnyi bishimye
Mugunga Yve wasimbuye Sugira yazanye ingufu zidasanzwe
Umuzamu was Proline yakoze akazi gakomeye
To Top